AmakuruImyidagaduroIyobokamanaUmuziki

Umuvugabutumwa wagaragaye akorakora amabere ya Ariana Grande yabisabiye imbabazi

Bishop  Charles H. Ellis III wafashwe amashusho akorakora umuririmbyi Ariana Grande akageza no ku mabere ubwo bari mu muhango wo gushyingura nyakwigendera Aretha Franklin yabisabiye imbabazi.

Uyu muvugabutumwa wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye imbabazi, nyuma yo guhabwa urw’amenyo n’abantu batandukanye kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje.

Mu butumwa Ellis yashyize ahagaragara, yavuze ko bisa n’aho yarengereye gusa akaba abisabiye imbabazi.

Aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika yagize Ati” Birasa n’aho natandukiriye cyane, nkamwisanzuraho cyane…gusa nsabye imbabazi.”

Bishop Ellis ni we wari wayoboye umuhango wo gushyingura nyakwigendera Aretha Fraknlin. Amabere ya Ariana Grande yayagezemo ubwo yari amwakiriye ku rubyiniro ngo aririmbe “You make me feel like”, indirimbo ya Nyakwigendera Aretha Frankin.

Ariana Grande aririmba indirimbo ya Nyakwigendera Franklin.
Inyuma y’amagambo avuga ngo”Nyagasani umwe, ukwemera kumwe…Bishop amabere yari yayagezemo.”
Twitter
WhatsApp
FbMessenger