AmakuruImyidagaduro

Umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone yanze gushigikira Bebe Cool muri Afrima

Umuhanzi Bebe Cool akomeje kugorerwa ku bantu batandukanye batuye muri Uganda, nyuma yaho agaragaje ko atari ku ruhande rwa Bobi Wine umaze iminsi akorerwa ihohoterwa n’ubuyobozi bwa Uganda.

Kuva uyu muhanzi yagaragaza ko atifatanyije na bagenzi be kuvuganira uburenganzira bwa Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye ku izina rya Bobi Wine, ubwo yari mu makuba akomeye yatangiye kutishimirwa na bantu batandukanye bo muri iki gihugu cyane cyane abafana ba Bobi Wine.

Bebe Cool niwe muhanzi wo muri Uganda watoranyijwe guhanganira na Diamond Platnumz uzwi mu muziki wa Bongo Fleva mu gihugu cya Tanzania, kwegukana ibihembo by’umuhanzi w’umugabo witwaye neza muri Afurika y’Iburasira zuba uyu mwaka-East African Best Male Artiste muri Afrima.

Abantu batandukanye higanjemo abakunzi b’umuziki wa Bebe Cool ndetse n’itangazamakuru, batangiye gukangurira Abagande gutora kubwinshi uyu muhanzi kugira ngo byibuze ibi bihembo bizatahe muri Uganda.

Nyuma y’ibi hari abatangiye gutera utwatsi uku gushishikarizwa kumutora harimo umuvandimwe w’umuhanzi Dr Jose Chameleone witwa  Humphrey Mayanja wavuze ko aho gutora Bebe Cool yakwitorera Diamond Platnumz.

Howwe.biz yatangaje ko Humphrey Mayanja yakomoje kuri ibi mugihe bisanzwe bizwi ko ari umufana w’akadasohoka wa Bobi Wine.

Ni mugihe abandi bahanzi batandukanye barimo Eddy Kenzo na Gravity Omutujju bakomeje gushishikariza abantu gutora Bebe Cool kugira ibendera rya Uganda rizazamurwe muri Afrima n’ibihembo bitahe mu Rugo.

Uyu muvandimwe wa Dr Jose Chameleone, yavuze ibi mu gihe mu kuru we Chameleone, nawe aherutse kugaragaza ko atakiri ku ruhande rwa Bebe Cool avuga ko yanahisemo guhagarika gukora ibikorwa bitandukanye ahuriyeho nawe birimo no gufata ikipe ya Arsenal.

Bebe Cool ahanganiye na Diamond igihembo cya Afrima
Diamond ashigikiqwe n’umuvandimwe wa Chameleone
Twitter
WhatsApp
FbMessenger