AmakuruImikino

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame

Mashami Vincent, umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze ko ikipe y’igihugu atari ubuhungiro bityo ko kuba Bakame afitanye ibibazo na Rayon Sports atari kumuhamagara nubwo ari umuhanga.

Ibi yabitangarije mu kiganiro Mashami Vincent yagiranye n’itangazamakuru ubwo yatangazaga amazina y’abakinnyi 32 bagomba gukora umwiherero bakavamo 18 azifashisha mu mukino Amavubi azacakiranamo na Cote d’Ivoir mu mikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cy’Afurika.

Tariki ya 10 Kamena 2018 ni bwo byatangajwe ko umuzamu wa mbere akaba yari na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Bakame yahagaritswe mu ikipe ye bitewe n’imyitwarire ye ahanini yashinjwaga kugambanira ikipe ngo itsindwe no kubiba umwuka mubi muri bagenzi be.s

Yahagaritswe muri Rayon Sports biturutse ku ijwi ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umuntu bavuganye ku murongo wa telefoni , avuga ko yanze kujya gukinira i Musanze bitewe no kutishimira umutoza, aha ngo yanze kujyana n’ikipe kugirango itsindwe maze hirukanwe Ivan Minaert wari umutoza mukuru icyo gihe. Ibi byatumye Bakame ahagarikwa mu gihe kitazwi.

Mashami Vincent yavuze ko iyi ari yo mpamvu nyamukuru yatumye adahamagara Bakame kuko asanzwe ari umuhanga, ngo mu gihe yari guhamagara Bakame ngo akinire Amavubi, yari kuba asuzuguye icyemezo cya Rayon Sports. Mashami kandi yavuze ko Bakame atagomba gucirwaho iteka kuko buri wese akosa.

Ati:”Icya mbere cyo ndibushake ko mwese twumvikanaho ni uko twese uko turi aha ngaha nta mutagatifu urimo. Twese ntituri abatagatifu(….)Bakame rero, kimwe n’uko nanjye nakora amakosa nawe ushobora kuyakora. Bakame, yarakosheje ni byo ariko ntabwo kuba tutamuhamagara ari ukuvuga ko tumuciriye urubanza cyangwa se tumuhannye ahubwo ni ukugira ngo twubahe icyemezo cy’umukoresha we.”

Yakomeje agira ati :”Umukoresha we wa nyuma bafitanye amasezerano ni Rayon Sports. Rayon Sports ni umunyamuryango wa FERWAFA ntabwo rero dushaka kwerekana ko Rayon Sports ibyo yakoze mu by’ukuri yibeshye kubera ko ifite impamvu yabikoze. Ntabwo dushaka kwerekana ko ikipe y’igihugu umuntu ashobora gukora ibintu ariko akaba ariho yahungira.”

Mashami yemeza ko mu gihe cyose azaba ari umutoza w’ikipe y’igihugu, Bakame azahamagarwa mu gihe ibibazo afitanye n’ikipe ye bizaba byarakemutse.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe ruriho abari basanzwe bamenyerewe muri iyi kipe, gusa hariho na bamwe mu bakinnyi bayihamagawemo bwa mbere, ndetse n’abari bamaze igihe kirekire batagaragara muri iyi kipe.

Amwe mu mazina y’abakinnyi batungurane kuri uru rutonde harimo umuzamu Ntwari Fiacre usanzwe afatira Intare, Rwabugiri Omar wa Mukura Victory Sports, Iragire Saidi wa Mukura VS, Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports, Ngendahimana Eric wa Police na Mutabazi J. Paul wa Kirehe.

Mu bandi bahamagawe batari baherutse muri iyi kipe harimo Meddie Kagere wa Gor Mahia, Kwizera Olivier wa Free State Stars, Rwatubyaye Abdoul wa Rayon Sports na Sibomana Patrick.

Urutonde rw’abakinnyi 32 bahamagawe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger