AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ku byavuzwe ko abafana batoboye amapine y’imodoka ye

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yahakanye amakuru yavugwaga ko abafana b’iyi kipe batoboye amapine y’imodoka ye ubwo bari bagiye gukina n’ikipe ya Espoir FC.

Ku wa Gatatu tariki 1 Ukuboza 2021, shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022 yari yakomeje ku munsi wayo wa gatandatu aho mu Karere ka Rusizi ikipe ya Espoir FC yahanganyirije na Rayon Sports ibitego 2-2.

Nyuma y’uyu mukino hatangiye gucicikana amakuru y’uko abakunzi ba Rayon Sports batoboye amapine y’imodoka y’umutoza Masudi Djuma bakaba barabikoze mu kiruhuko cyo hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Fine FM, umutoza Masudi Djuma yabinyomoje avuga ko ari ibihuha bigamije kuzana umwuka mubi mu ikipe, ndetse anasaba abafana kudakomeza gutega amatwi ibinyoma bigamije gusenya ikipe.

Ati “Narabibabwiye ko ntashaka abantu bazana umwuka mubi mu ikipe, ntabwo abafana bigeze batobora amapine y’imodoka yanjye ahubwo nari nayiparitse ku musumari urayitobora, ibindi rero ni ibinyoma ndasaba abafana kudaha umwanya ibinyoma byo kuzana umwuka mubi”.

Ikipe ya Rayon Sports mu mikino itandatu imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka, yatsinzemo itatu, inganya imikino ibiri, itsindwa umukino umwe, ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza izatana mu mitwe na Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa karindwi.

Inkuru yabanje

Umutoza Masudi Djuma yatangiye kujya mu mazi abira

Twitter
WhatsApp
FbMessenger