AmakuruImikino

Umutoza wa Rayon Sports yahakanye ibyo gufasha Rugwiro Herve uri mu maboko ya RIB

Umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Javier Martinez Espinoza yahamije ko atazi iby’igenda rya myugariro we Herve Rugwiro ukiri mu maboko y’Ubugenzacyaha kugeza magingo aya, bitewe no kuba akekwaho kwambukira ku byangombwa bihimbano ava mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports FC ikomeje gutegura umukino ukomeye bafitanye n’umukeba wabo APR FC, uzabahuza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/12/2019, ninako bakomeje gushaka ibindi bisubizo ku mwanya wa myugariro wabo uzaba atari kumwe nabo kubera ibyo akurikiranyweho n’inzego z’umutekano.

Nubwo umuyobozi w’iyi kipe ikunzwe na mu Rwanda Munyakazi Sadate abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aherutse gutanga ubutumwa bwihanganisha Rugwiro Herve, umutoza mukuru w’iyi kipe we, yahakanye ko atigeze amenya uko uyu myugariro we yavuye mu bandi mu mwiherero akajya hanze muri gahunda ze kugeza ubwo bimugizeho ingaruka zo kuba atari kumwe na bagenzi be magingo aya.

Espinoza aganira n’abanyamakuru yagize ati “Mu byukuri ntabyo nzi, ntacyo mbiziho, ntawigeze abimbwira, gusa yafashe icyemezo aragenda, maze kubw’amahirwe make njye nta n’amakuru yizewe mfite kuri we. Ntabwo nigeze muha uruhushya, nanababwiye ko ibizaba bazabyirengera.”

Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Mexique kandi, yanavuze ko abakinnyi be yabasabye kwicunga cyane bitewe n’uyu mukino ukomeye barimo bategura.

Ati “Njye nababwiye ko bagomba kwicunga bishoboka byose, ariko nta ruhushya nigeze muha, rero mureke dutegereze ibizaba ndetse n’ingaruka zizavamo.”

Ababijwe niba Rugwiro Herve aramutse arekuwe mbere y’umukino yamwifashisha, uyu mugabo utajya urya indimi, yahakanye ko atiteguye kumukoresha kuri uyu mukino bazahura n’umukeba ku munsi w’ejo.

Ati “Tugomba kuba abanyakuri, icya mbere agomba kuba ari muzima 100%, ngomba kubanza kumenya ibyo rero, gusa naramuka atageze hano mbere yo kuwa kane, ndumva atazaba akibonye amahirwe yo gukina uyu mukino. Uko byagenda kose agomba kubanza kunsobanurira uwamuhaye uruhushya kuko ntawigeze abimbwiraho rwose, uko niko kuri kwanjye.

Ibi bikaba bisobanuye ko, ikipe ya Rayon Sports FC izakina na APR FC idafite uyu myugariro wavuye muri mukeba wayo APR FC bitewe n’umweyo wiyicishijwemo, ubwo igisubizo kikaba kigomba gushakirwa muri Runanira Hamza, Habimana Hussein ndetse na Ndizeye Samuel biyongera kuri Iragire Said usanganywe umwanya uhoraho muri iyi kipe.

Ni umukino w’umunsi wa cumi na gatanu, ukaba kandi umukino usoza igice kibanza cya shampiyona, mu gihe Rayon Sports FC yaramuka iwutsinze yahita inganya amanota na APR FC 34 ku yandi, mu gihe kandi APR FC yawutsinda yo yahita ishyiramo ikinyunyo cy’amanota atandatu hagati yayon’uyu mukeba wayo

Rugwiro Herve aracyari mu maboko y’ubugenza cyaha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger