AmakuruImikinoImyidagaduroUmuziki

Umutoza wa Patriots BBC yemeje ko umuraperi w’umunyamerika J.Cole ari ku rutonde rw’abazayikinira muri BAL

Umutoza mukuru wa Patriot Basketball Club, Alan Major yemeje ko umuraperi w’umunyamerika J. Cole (Lamarr Cole) jbu uri mu Rwabda, ari ku rutonde rwabazakinara Patriots BBC mu irushanwa rya Basketball Africa rizabera bwa mbere mu Rwanda bwa mbere hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021.

Uyu mutoza yemeje ibi,mukiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Gicurasi 2021.

Amarushanwa azatangira ku ya 16 Gicurasi akazatangira ku ya 30 Gicurasi kuri Kigali Arena. Ni shampiyona yambere yumwuga ikorwa na NBA hanze ya Amerika ya ruguru, ikazagaragaramo amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afrika.

Umunyamakuru wa ESPN, Marc J. Spears, yavuze ko itangazwa ry’isinyishwa rya J. Cole muri Patriots BBC rizaba ku wa Kane, iminsi itatu mbere y’itangira rya BAL.

J. Cole yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Lights Please”, “4 Your Eyez Only”, “Lost Ones”, “Crooked Smile” yafatanyije na TLC, “Before I’m Gone” n’izindi.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo uyu mugabo w’abana babiri, yatangaje ko akunda umukino wa Basketball.

Bivugwa ko J. Cole azakinira Patriots BBC hagati y’imikino itatu n’itandatu uhereye k’uzahuza Patriots na Rivers Hoopers yo muri Nigeria ku Cyumweru.

J. Cole yakinnye Basketball mu mashuri yisumbuye ya Sanford yo muri Carolina mbere yo kujya muri St. John’s. Nyuma yaho yatangiye gukurikirana iby’umuziki we ntiyongera kugaragara mu mukino uwo ari wo wose wo mu cyiciro cya mbere.

Patriots BBC iri mu itsinda rya mbere na GNBC yo muri Madagascar, US Monastir yo muri Tunisia na Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ni imwe mu makipe 12 azakina BAL igiye kuba bwa mbere.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger