AmakuruImikino

Umutoza wa Patriots BBC wayihesheje igikombe cya shampiyona yatandukanye nayo

Henry Muinuka wari umutoza wa Patriots BBC  yamaze gutandukana n’iyi kipe nyuma yo kuyihesha igikombe cya shampiyona ndetse no kuyifasha kwitwara neza mu majonjora ya Basketball Africa League.

Ikipe ya Patriots BBC ibinyujije ku rubuga rwa Twitter  yemeje ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza ukomoka muri Tanzania, ndetse inamwifuriza amahirwe ahandi azerekeza mu minsi iri imbere.

Biravuga ko uyu mutoza agiye kwerekeza muri REG BBC aho agomba kujya ahembwa Milioni eshatu Ku kwezi , Patriots BBC yagerageje kumwongera amasezerano ariko arabyanga dore ko yari ayamaranye ukwezi yaranze kuyasinya .

Muri Patriots BBC yahembaga Henry Muinuka, 1200 y’amadorali, ni asaga Miliyoni y’amafaranga y’U Rwanda, Mu myaka ine yaramazem muri  Patriots  yanatwayemo Igikombe cy’umunsi w’intwari ,irushanwa ryo Kwibuka ndetse n’irushanwa ribanziriza shampiyona yatwaye mu mwaka wa 2017.

Henry Muinuka yageze muri Patriots BBC mu mwaka wa 2016 aho yatwayemo ibikombe 3 bya shampiona mu mwaka wa 2016, 2017 na 2019.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger