AmakuruImikino

Umutoza wa Jacques Tuyisenge yahuriye n’uruva gusenya muri kamwe mu tubyiniro tw’i Nairobi

Gukunda kwifotoza no gushyikirana na buri umwe byasize Kerr Dylan utoza Gor Mahia amaramasa, nyuma yo gushukwa n’ibisambo bikarangira bimwambuye Terefoni ze.

Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza yahumanye n’iri sanganya ubwo we n’inshuti ze zirimo n’umukunzi we bavaga mu kabyiniro gaherereye ku muhanda uri ahitwa Ngog. Ni nyuma y’uko bari bamaze kureba umukino mpuzamahanga w’iteramakofe hagati y’umunya Kenya-kazi Fatuma Zarika na Yamileth Marcado ukomoka muri Mexico.

Uyu mutoza wa Gor Mahia avuga ko abamutwaye terefoni ze harimo n’iyo mu bwoko bwa iPhone babanje kumusaba kwifotozanya na we, nyuma bagahita bamwambura we n’inshuti ze.

Aganira na Nairobian yagize ati”Ni bwo bwa mbere muri Kenya nari ngabweho igitero nkamburwa terefoni. Sinshobora kwanga gufatana n’abantu Selfie kabone n’ubwo zaba inshuro 1000. Sinumva impamvu umuntu yakwihemukira kuri iriya Blackberry ishaje.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kwamburwa bahise bihutira kugeza kwa muganga imwe mu nshuti ze zari zakomerekejwe.

Anenga abashinzwe umutekano mu kabyiniro bari bavuyemo kutagira icyo babafasha, ahubwo bakabaka amafaranga kugira ngo babagarurize terefoni zabo.

Ati”Namenyesheje ikibazo umuyobozi mukuru ushinzwe umutekano mu kabyiniro, gusa badusabye amafaranga, ntabwo nigeze nkomeza ngo njye kuri Station ya Polisi mu rwego rwo kubibamenyesha.”

Ubuyobozi bw’aka kabyiniro Dylan avuga ko bari bavuyemo bwatangaje ko ntaho buhuriye na cyo, ngo kuko ibyabaye byabereye hanze yako.

Umukozi wako ushinzwe kwakira abakiriya yagize ati”Abashinzwe umutekano bacu buri gihe bakemurana ibibazo ubunyamwuga, gusa mu gihe hagira uramuka agaragayeho gufatanya na biriya bisambo, icyo gihe amategeko agenga imyitwarire azabahana.”

Kerr Dylan, umutoza wa Gor Mahia.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger