AmakuruImikino

Umutoza wa Chelsea yibasiwe bikomeye na Perezida wa Napoli yavuyemo

Maurizio Sarri, Umutaliyani utoza ikipe ya Chelsea yibasiwe na Perezida w’ikipe ya Napoli  Aurelio De Laurentiis amushinja kutamenya uko igikombe gisa kandi ngo aba yahawe ibyangombwa byose nkenerwa.

Sarri w’imyaka 59 y’amavuko, yageze muri Naples muri 2015 akubutse mu kipe ya Empoli ahazana umupira mwiza usukuye uherekejwe no gutsinda igitego umukinnyi yisanzuye.

N’ubwo uyu mutoza yagaragaje uburyohe bwa ruhago, ikipe ya Napoli nyiyigeze ikuraho agahigo ka Juventus ko kumara imyaka irindwi yikurikiranya itwara igikombe cya shampiyona y’Abataliyani.

Aho yagerageje kwitwara neza ni muri shampiyona y’umwaka w’imikino ushize, aho yaje ku mwanya wa kabiri arushwa amanota 4 n’ikipe ya Juventus de Turin. Ni mbere y’uko aza muri Chelsea uyu mwaka.

Magingo aya kuva yaza muri Chelsea, yatangiye yitwara neza kuko afite amanota 6 muri shampiyona, nyuma yo gutsinda Huddersfield Town na Arsenal.

N’ubwo uyu mutoza yakoreye Napoli ibyiza bigiye bitandukanye, ntabyumva kimwe na De Laurentiis uyobora iyi kipe utatinye kumugabaho intambara y’amagambo amushinja kunanirwa kuzana igikombe kuri stade ya San Paolo.

Aganira n’ikinyamakuru L’equipe yagize ati”Dusigaranye gusa ibyishimo byo kuba twarakinaga neza, gusa nanone dufite umujinya wo kuba ntacyo twigeze dutwara.”

“Twahaye Sarri buri kimwe,gusa mu myaka itatu yose nta cyo twigeze dutwara.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Napoli yashimagije cyane Carlo Anchelotti agira ati”Anchelotti ni umuntu ukunzwe, winjiye mu mupira w’amaguru ku bw’impanuka.”

“Afite ubushobozi bwo gukora ibyo umuntu atatekerezaga aho ari ho hose kuko ari umuntu ucisha make, utagira umuntu n’umwe batongana. Ikindi kandi afata abantu bose kimwe kandi iyi ni yo nzira y’ingenzi yo kubaho.”

 Aurelio De Laurentiis, perezida wa Napoli.
Maurizio Sarri agomba gukomeza urugendo rwa Premier league acakirana na New Castle.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger