AmakuruImikino

Umutoza ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Uganda ari mu biganiro n’ikipe ikomeye mu Rwanda

Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘Uganda Cranes’, Moses Basena ari mu biganiro n’ikipe ya AS Kigali.

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo ikipe ya AS Kigali yatandukanye n’uwari umutoza wayo Nshimiyimana Eric na Mutarambirwa Djabil wari umwungirije, iyi kipe ikaba yarasigaranywe na Jimmy Mulisa nk’umutoza w’agateganyo.

N’ubwo Jimmy Mulisa yasigaranye ikipe ntabwo ubuyobozi bwa AS Kigali bwiteguye kumugumana kugeza umwaka w’imikino urangiye, akaba ariyo mpamvu bari mu biganiro n’abatoza batandukanye bo hanze y’u Rwanda.

Habanje kuvugwa ko iyi kipe yagiranye ibiganiro n’umutoza w’Umugande Hillary Mike Mutebi wamenyekanye cyane ubwo yatozaga KCCA ariko ntabwo ibiganiro byigeze bigenda neza.

Umutoza Moses Basena biravugwa ko amaze ibyumweru bibiri ari mu biganiro na AS Kigali, ndetse bivugwa ko igihe bazaba bamaze kumvikana neza azahita aza mu Rwanda azanye na rutahizamu Cromwell Rwothomio ukinira URA FC.

Moses Basena yatoje amakipe atandukanye arimo Villa Sports Club na Sunrise FC yo mu Rwanda, kuri ubu yungirije Umunya-Serbia Milutin Sredojevic Micho mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda.

Moses Baseba ari mu biganiro na AS Kigali
Twitter
WhatsApp
FbMessenger