AmakuruImikino

Umutoza Rooney abona wari gufasha Ubwongereza gutwara ibikombe byose bishoboka

Umwongereza Wayne Rooney, asanga mu gihe cye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yari kwegukana ibikombe byose bibaho iyo iza kuba ifite umutoza uri ku rwego nk’urwa Pep Guardiola utoza Manchester City.

Rooney wakiniye Ubwongereza imikino 120, yashoboye kwitabira amarushanwa atandatu akomeye ariko ntiyashobora kurenga 1/4 cy’irangiza nyamara yari kumwe n’abakinnyi bakomeye bafatwa nk’ab’ibihe byose Ubwongereza bwagize mu mateka yabwo.

Aba barimo Rio Ferdinand, John Terry, Ashley Cole, [Steven] Gerrard, [Paul] Scholes, [Frank] Lampard, [David] Beckham, Michael Owen, Wayne Rooney n’abandi.

Ku bwa Rooney, ngo kuba ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yari ifite abakinnyi bakomeye ariko ntihagire igikombe itwara byatewe n’ikibazo cy’abatoza.

Ati” Nshimishwa cyane no kubona Ubwongereza butsinda. Urebye nk’ikipe twari dufite mu myaka 10 ishize, nta gushidikanya ko twari dufite ikipe igizwe n’abakinnyi beza ku isi.”

” Rio Ferdinand, John Terry, Ashley Cole, [Steven] Gerrard, [Paul] Scholes, [Frank] Lampard, [David] Beckham, Njyewe, Michael Owen – Ikipe twari dufite icyo gihe, iyo tuza kugira Guardiola tunafite abakinnyi nka bariya, nta gushidikanya ko twakabaye twaratwaye buri kimwe.”

Wayne Rooney yatsindiye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ibitego 53, bimugira uwa mbere wayitsindiye byinshi mu mateka yayo. Ararusha ibitego bine Sir Bobby Charlton.

N’ubwo uyu mugabo yatsindiye Ubwongereza ibitego byinshi, asanga Kapiteni w’Ubwongereza Harry Kane umaze gutsindira ikipe y’igihugu cye ibitego 26 ashobora kuzaca agahigo ke.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger