AmakuruImikino

Umutoza mouzamahanga ari kwinginga Rayon Sports kugira ayitoze

Umutoza Mpuzamahanga w’Umunya-Brazil, Roberto Oliveira Goncalvez do Calmo akomeje gutakambira ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele asaba kugaruka gutoza iyi kipe.

Uyu mutoza wagiriye ibihe byiza mu ikipe ya Rayon Sports, kuva Masudi Djuma yahagarikwa yirirwa ahamagara ubuyobozi bwa Rayon Sports ababwira ko yiteguye kuyigarukamo.

Amakuru twamenye ni uko nyuma y’umukino uzahuza Rayon Sports na AS Kigali ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021, hazakorwa inama iziga kureba niba uyu mutoza ariwe ukenewe.

Robertinho w’imyaka 60, watangiye gutoza mu 2002, yageze mu Rwanda muri Kamena 2018, ahabwa amasezerano y’amezi atandatu yongerewe mu Ukuboza 2019.

Yafashije Rayon Sports gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, agera muri 1/4 cya CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania, atsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro 2018 mbere yo kwegukana Shampiyona y’umwaka wa 2018/19.

Muri Nyakanga 2019, Robertinho yongeye gutoza Rayon Sports ariko atandukana nayo nyuma y’ibyumweru bitatu gusa kubera kutubahiriza ibyo yayisabaga.

Mu Ugushyingo 2020 yaje kwerekeza mu ikipe ya Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, gusa ntabwo yatinzeyo bitewe n’uko basanze adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino Nyafurika.

Tariki 27 Kanama 2021, ikipe ya Vipers yatangaje Roberto Oliveira Goncalvez Do Calmo nk’umutoza wayo mushya, akaba yarasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger