AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Umutoza Masudi Djuma yamaze kwerekwa umuryango na AS Kigali

Ikipe ya AS Kigali yamaze gutandukana n’Umurundi  Irambona Masudi Djuma wari umutoza wayo mukuru, nyuma y’amezi atandatu yonyine asinye amasezerano yo gutoza iyi kipe y’Umujyi wa Kigali.

Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo uyu mugabo wigeze kunyura mu kipe ya Rayon Sports nk’umukinnyi n’umutoza yasinyanye na AS Kigali amasezerano yo kuyitoza. Ni nyuma yo gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania yari abereye umutoza wungirije.

Nyuma yo kuza mu Rwanda, umutoza Masudi na AS Kigali ye bagowe no kwitwara neza muri shampiyona, nyamara iyi kipe yari yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2017/18.

Umusaruro mubi AS Kigali ikomeje kubona muri uyu mwaka w’imikino ni wo watumye ubuyobozi bwayo bufata ikemezo cyo gutandukana n’uwari umutoza wayo mukuru.

Amakuru y’itandukana rya Masudi na AS Kigali yemejwe na Komezusenge Daniel, umunyamabanga w’ikipe ya AS Kigali.

Komezusenge yavuze ko mu gihe hagishakwa undi mutoza, AS Kigali iraba ikurikiranwa na Mateso Jean de Dieu wari usanzwe ari umutoza wayo wungirije.

Masudi Djuma watangiye gutoza AS Kigali kuva ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona, ayisize ku mwanya wa karindwi n’amanota n’amanota 30. Mu mikino 22 yari amaze kuyitoza, yatsinzemo irindwi, anganya umunani atsindwa indi irindwi.

Umutoza Masudi utarahiriwe n’umwaka we wa mbere muri AS Kigali.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger