Amakuru ashushyeImikino

Umutoza Mashami yashyize ahagaragara 11 aza kwifashisha ahanganye na Cote d’Ivoire.

Mashami Vincent utoza ikipe y’igihugu Amavubi amaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 aza kwifashisha ku mugoroba w’uyu wa gatandatu ubwo araba ahanganye n’inzovu za Cote d’Ivoire.

Saa moya z’i Kigali ni bwo Amavubi y’u Rwanda aza kuba acakirana n’Inzovu za Cote d’Ivoire, mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri usoza itsinda H.

Abakinnyi umutoza Mashami yiyambaje, barimo Yves Kimenyi uraba ari mu izamu, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry na Salomon Nirisarike baraza kuba bakina mu bwugarizi, mu gihe Emmanuel Imanishimwe na Omborenga Fitina baza kuba bakina inyuma ku mpande.

Hagati mu kibuga haraza kuba harimo Ally Niyonzima, uza kuba afatanya na Djihad Bizimana.

Ku ruhande rw’ubusatirizi haraza kuba hari Meddie Kagere uraza kuba aca imbere ibumoso, iburyo haraza kuba hari Muhadjiri Hakizimana, hanyuma Kapiteni Jacques Tuyisenge akine hagati yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger