AmakuruImyidagaduro

UMUTABAZI Filime nshya y’uruhererekane ibikiye urubyiruko ubutumwa bukomeye yatangiye gusohoka(Yirebe)

UMUTABAZI ni Film nyarwanda igamije gutanga ubutumwa ku rubyiruko  cyane cyane  kwirinda ubusambanyi , kwirinda guhemukirana mu rukundo, gutegura ejo hazaza habo neza ndetse no kubamenyesha ukuri kubibera mu Isi dutuyemo  kugira ngo bamenye uko bitwara.

Iyi filime y’uruhererekane yiswe  UMUTABAZI izajya ica kuri YouTube channel Yitwa Brown Magazine.

Ishimwe Rubonezangabo  Dieudonne ( Avi Brown) Wanditse iyi Film akaba Anakinamo yitwa Avi Brown yatangarije Teradignews  ko iyi film uburyo yanditse iri kurwego rwo hejuru , akaba yizeye ko izakundwa cyane bityo intego bafite zo gutabara urubyiruko zikaba zigezweho.

Yadutangarije  kandi ko iyi film UMUTABAZI ifite byinshi ije kongera mu ruganda rwa filime mu Rwanda, harimo  kuzamura impano nshyashya zabakina filime.

Filime “Umutabazi” Yitwezweho kugaragaza isura nyayo y’uko mur’iy’iminsi uribyiruko rwadukiriye ingeso mbi y’ubusbamyi, ikoreshwa n’icuraza ry’ibiyobya bwenge, ubusinzi ,gushaka gukira batavunitse, gupfisha ubusa igihe n’amahirwe bafite.

Ibindi iyi filime igarukaho ni ugutwarwa cyane n’imbuga nkoranyambaga ( social media), kutubaha ababyeyi ,n’ibindi bintu byinshi urubyiruko rukora mu buryo bwo kwishimisha ariko bataziko bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw’ejo hazaza. Kuri ubu agace kambere(Episode 1) ka Film UMUTABAZI kamaze kujya hanze .

Agace ka Mbere ka Film “Umutabazi”kageze hanze
Rubonezangabo Dieudonne wayanditse akanayikinamo yitwa Avi Brown
Avi Brown

Kanda Hano Urebe UMUTABAZI Ep1

Twitter
WhatsApp
FbMessenger