AmakuruUrukundo

Umusore yapfuye nyuma y’iminsi 2 gusa akoze ubukwe

Umusore witwa Dominic Ssemwogerere wo mu gihugu cya Uganda, wari usanzwe akora akazi k’ubuganga,yitabye Imana nyuma y’iminsi 2 gusa yari amaze akoranye ubukwe n’umukunzi we Josephine.

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo uyu musore yakoze ubukwe bw’agatangaza n’imukunzi we witwa Josephine Namuju ariko ku munsi wakurikiyeho yakoze impanuka byarangiye ayisizemo ubuzima.

Ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko Bwana Ssemwogerere, wari nyiri ibitaro byitwa Villa Maria Hospital biri I Masaka,yakoze impanuka ubwo yari atwaye impano babahaye mu bukwe mu rugo rwabo rushya.

Uyu mugabo yahisemo gukoresha moto mu gihe abarimo umugore we bakoresheje imodoka bimukira mu rugo rushya.

Uyu mugabo atwaye iyi moto mu muhanda,yagonze ikinogo imoto ye ita umuhanda igongana n’imodoka.

Uyu muganga yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro byitwa Mulago ariko nyuma y’umunsi umwe yaje gushiramo umwuka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger