AmakuruUrukundo

Umusore w’umwirabura w’imyaka 35 yasezeranye n’umucyecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70(Amafoto)

Umusore witwa Bertrand Musyoki w’imyaka 35, w’Umunya-Kenya yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba we n’umucyecuru Deborag Jan Spicer w’imyaka 70, ukomoka muri America bateye intambwe mu rukundo rwabo.

Bernard Musyoki avuga ko uriya mucherie we w’imyaka 70 bamenyaniye kuri Facebook ubundi akamusaba urukundo undi akarumwemerera.

Ati “Nari namusabye ko twakwibanira nk’umugore n’umugabo none yarabyemeye. Ubu ni ibyishimo bisendereye.”

Bernard Musyoki wagombaga kujya muri America muri 2018 ariko aza kurogowa no kwimwa Visa kuko nta mpamvu ifatika yaragazaga yari itumye ajya muri America.

Uriya mucyecuru wihebeye uyu musore abyaye, we yiyemeje kuza kwirebera umukunzi we, yurira rutemikirere yerecyeza muri Kenya baza guhita berecyeza mu gace kitwa Kitui aho umukunzi we atuye.

Ubu bamaze no gusezerana kandi urukundo rwabo ruracyari pata na rugi, buri wese mu rugo aba yita undi honey, babe n’utundi tuzina tw’abakundana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger