AmakuruImikino

Umusore wa APR FC byavugwaga ko ashobora kuyisohokamo yamaze kongera amasezerano

Ku munsi w’ejo ikipe ya APR FC yongereye amasezerano y’imyaka 2 Andrewe Butera ukina hagati mu kibuga, mu gihe byavugwaga ko uyu musore ashobora gusohoka muri iyi kipe yerekeza ahandi.

Ikipe ya Azam FC yo mu gihugu cya Tanzania ni imwe mu makipe byavugwaga ko Butera Andrew ashoobora kwerekezamo.

Butera wakunze kwibasirwa n’imvune z’akarande zatumye atabona umwanya uhoraho wo gukina, yongereye amasezerano muri iyi kipe, nyuma yo kwitwara neza mu mikino mike aheruka gukinira iyi kipe, cyane mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro yafashijemo ikipe ye kurangiza ku mwanya wa gatatu.

Uyu musore kandi aje yiyongera kuri Nizeyimana Mirafa iyi kipe iherutse gusinyisha imukuye muri Police FC. Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu, yazanwe nk’umusimbura wa Djihad Bizimana wamaze gusohoka muri iyi kipe akerekeza muri Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere mu Bubiligi.

Uretse aba basore bombi kandi, APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions league, yamaze kwisubiza Rusheshangoga Michel usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, uyu musore akaba yarasinye amasezerano y’imyaka 3.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger