AmakuruImyidagaduro

Umusore uzahagararira u Rwanda muri Mister Africa 2019 yamenyekanye

Umusore usanzwe amenyereweho kumurika imideli uzwi ku izina rya Twagira Prince Henry niwe watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo guhatanira ikamba rya Rudasumbwa ku rwego rw’Afurika( Mister Africa) risanzwe ribera muri Nigeria.

Promise Adebayo ukuriye  sosiyete itegura iri rushanwa yatangaje ko Twagira w’imyaka 20 yashyizwe mu bazatoranywamo uhiga abandi mu buranga muri Afurika mu irushanwa risanzwe rizwi cyane nka Mister Africa International ritegurwa na House of Twitch yo muri Nigeria.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri,ubwa mbere muri 2015 rwahagarariwe na Turahirwa Moses wegukanye umwanya w’ Igisonga cya mbere cya Rudasumbwa.

Muri 2017, rwahagarariwe na Ntabanganyimana Jean de Dieu uzwi nka Jay Rwanda wahigitse bagenzi be bose akegukana ikamba.

Umwaka ushize (2018) u Rwanda rwagombaga guserukirwa na Nshongore wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ariko ntiyabasha kwitabira bitewe n’ubushobozi buke.

Icyo gihe ikamba ryegukanwe na Calisah Jiwa wo muri Tanzania. Yakurikiwe na Ibrahim Alton Mansaray wo muri Sierra Leone, Chuckie Ihebuzor wo muri Nigeria, Jason Asare Akoto wo muri Ghana na Makala Nganda Courtez wo muri Cameroon.

Christophe Carlos, Mister Africa-France yatowe nk’uwubatse umubiri neza naho Tevin Lennox wahagarariye u Bwongereza atorwa nk’uwifotoje neza ku mucanga.

Ibirori ny’ir’izina byo kwambika ikamba umusore uzahiga abandi muri Mister Africa 2019, bizaba ku wa 1 Ukuboza 2019.

Twagira Prince Henry niwe watoranyijwe kuzahagararira u Rwanda muri Mister Africa 2019

Jay Rwanda wegukanye ikamba rya 2017
Twitter
WhatsApp
FbMessenger