AmakuruUrukundo

Umusore ati nkundana na Miss Anastasie, Anastasie ati ntabwo dukundana ni mubyara wanjye

Kuri uyu wa mbere tariki ya 05 Ugushyingo 2018, ubwo Miss Anastasie yari agarutse mu Rwanda avuye muri Philippines yavuze ko adakundana n’umusore witwa Gatsinzi wari wagiye kumwakira kandi nyamara mu bisa n’amarenga uyu musore we yavuze ko bakundana.

Ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukwakira 2018 ni bwo Miss Umutoniwase Anastasie wamamaye ubwo habaga irushanwa rya Miss Rwanda 2018 kubera gutega moto agiye mu mwiherero yerekeje muri Philippines aho yari yitabiriye irushanwa rya Miss Earth 2018, agezeyo asa n’uwatamajwe n’urukumbuzi maze yandika kuri Instagram ye ko akumbuye umugabo we w’ahazaza witwa gatsinzi.

Uyu mukobwa yagaragaje ko akumbuye cyane uyu musore abinyujije ku rubuga rwa Instagram, avuga ko amukumbuye cyane, yagize ati: “Ndagukumbuye cyane mugabo wanjye Gatsinzi”.

Gatsinzi nawe abinyujije ku rukuta rwa Instagram yagaragarije umukunzi we Miss Anastasie ko amukumbuye. Yagize ati “Ndagukumbuye mugore wanjye Umutoniwase Anastasie.”

Gatsinzi wari wagiye kwakira ku kibuga cy’indege Umutoniwase Anastasie, yirinze gutangaza byinshi ku rukundo rwabo ariko kera kabaye agaca amarenga ko bakundana.

Abajijwe niba bakundana koko, yagize ati:” Nta kintu na kimwe mbitangazaho, wasanga dukundana nta wamenya, turacyiganaho, tumaranye imyaka nk’itatu tuziranye, abavuze ko dukundana ntabwo babeshye.”, abajijwe niba uwavuze ko ari ababyara (Ni Anastasie wabivuze) yavuze ko hari igihe yabeshye.

Twegereye Miss Umutoniwase Anastasie wabaye Miss popularity 2018 ndetse akaba na Miss Earth Rwanda 2018 tumubaza ku by’urukundo rwe na Gatsinzi asubiza avuga ko ari abavandimwe ko kuba ari mubyara we wasanga arirwo rukundo uyu musore avuga.

Anastasie yagize ati:”Gatsinzi ni musaza wanjye (Ni musaza wawe?), yeah ni Mubyara wanjye ariko ubwo ni na musaza wanjye, ntabwo dukundana, niba yavuze ko dukundana yabeshye , dukundana nk,abavandimwe keretse niba ari rwo rukundo yavugaga.”

Mu gihe Gatsinzi avuga ko baziranye mu myaka 3 ishize umuntu yakwibaza niba ababyara baba baziranye mu myaka itatu gusa.

Aba bombi batamajwe n’urukumbuzi mu gihe kingana n’iminsi itandatu bari bamaze nta wukubita undi ijisho bituma baterana imitoma, ibi byabaye mu gihe Miss Anastasie yari amaze iminsi ahakanye ko nta mukunzi afite ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba nta mukunzi we wamuherekeje ubwo yari agiye kurira indege ngo yerekeze muri Philippines.

Nubwo yabihakanye ariko, uyu Gatsinzi yari ahari yamuherekeje ndetse banafata agafoto k’urwibutso mbere y’uko yerekeza muri Philippines.

Umutoniwase Anastasie nta gihembo na kimwe yegukanye muri iri rushanwa ryegukanwe n’umukobwa wo muri Vietnam witwa Phuong Khanh Nguyen.

Iri rushanwa rya Miss Earth riba buri mwaka ryatangiye mu 2001, uyu mwaka abakobwa bagera kuri 90 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ni bo bahataniraga iri kamba.

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 18, rihuza ba Nyampinga baturutse ku migabane itandukanye y’Isi, bahatanira ikamba ry’ubwiza ariko mu ishusho yo kurengera ibidukikije.

Ritegurwa hagamijwe gutanga ubutumwa bugamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, aho abaryitabira uretse kugaragaza ubwiza, bagaragaza imishinga yabo izatanga ibisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Agiye kwerekeza muri Philippines yari yamuherekeje
Agaruka i Kigali yari yagiye kumwakira

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger