AmakuruImikino

Umusifuzi uzasifura umukino wa nyuma wa Euro 2020 yamenyekanye

Umusifuzi w’Umuholandi w’umukire cyane witwa Bjorn Kuipers niwe uzasifura umukino wa nyuma wa EURO 2020 uzahuza Ubwongereza n’Ubutaliyani ku Cyumweru ku kibuga Wembley.

Amakuru avuga ko Bwana Bjorn Kuipers ariwe musifuzi ukize kurusha abandi bose bazwi gusa ntajya arekera gushaka amafaranga mu mwuga wo gusifura.

Bjorn Kuipers yabarirwaga umutungo wa miliyoni 11.5 muri 2016 ariko ubu yariyongereye cyane ko atahagaritse gukora.

Uyu Bjorn Kuipers afite isoko ryitwa Jumbo rikorana na kizigenza mu mukino wa F1 Max Verstappen.

Uyu musifuzi afite amafaranga menshi amwemerera gusezera kuri uyu mwuga ariko yahisemo gukomeza gusifura imikino ikomeye irimo n’uwo ku cyumweru.

Ku cyumweru,uyu musifuzi azakorana na bene wabo b’Abaholandi barimo Sander van Roekel na Erwin Zeinstra bo ku ruhande, umusifuzi wa kane n’umunya Espagne Carlos Del Cerro Grande mu gihe Umudage Bastian Dankert azaba akoresha video assistant referee (VAR).

Muri iyi Euro 2020, Kuipers amaze gusifura imikino 3 irimo uwa Denmark vs Belgium,Spain vs Slovakia n’uwa ¼ wa Czech Republic vs Denmark.

Indi mikino ikomeye yasifuye irimo umukino wa nyuma wa Europa League 2018 wahuje Atletico Madrid na Marseille, ndetse yanasifuye umukino wa nyuma wa Champions League wa 2014 wa Atletico Madrid na Real Madrid.

Kuipers yavuzwe cyane mu binyamakuru muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yari amaze gusifura umukino wa ½ cya Champions League,wahuje Manchester City vs PSG,yashinjwe gutuka abakinnyi 2 ba PSG barimo Marco Verratti na Leandro Paredes.

Ku cyumweru,Ubwongereza bwatsinze Denmark ibitego 2-1 muri ½ buzahura n’Ubutaliyani bwasezereye Espagne kuri penaliti 4-2 nyuma yuko banganije igitego 1-1.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger