AmakuruImikino

Umusifuzi umwe rukumbi ni we uzaba ahagarariye u Rwanda muri CAN 2019

Umunyarwanda Hakizimana Louis uzwi ku izina rya “Loup”, yatoranyijwe na CAF nk’umusifuzi umwe rukumbi uzaba ahagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu giteganyijwe kubera mu Misiri mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Bwana Loup, agaragara ku rutonde rw’abasifuzi 27 bazaba basifura hagati mu kibuga. We n’Umurundi Ndabihawenimana Pacifique cyo kimwe n’Umunya-Kenya Peter Waweru bahagarariye akarere ka CECAFA mu basifuzi bazaba basifura hagati mu kibuga.

Ni urutonde runagaragaraho Umunya-Gambia Papa Gassama Bakary abenshi bafata nk’umusifuzi wa mbere muri Afurika.

Mu basifuzi bazasifura ku ruhande, akarere ka CECAFA kazaba gahagarariwe n’abasifuzi babiri, barimo Tesfagiorghis Berhe ukomoka muri Erithrea na Gilbert Cheruiyot w’Umunya-Kenya.

Hakizimana Louis yiyongereye ku bandi basifuzi b’Abanyarwanda bagiye bagirirwa ikizere na CAF, barimo Ishimwe Claude wasifuye imikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 giheruka kubera i Niamey muri Niger, Twagirumukiza Abdul Karim uhagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kiri kubera muri Tanzania na Mukansanga Salma uzayobora imikino y’igikombe cy’isi cy’abagore kizabera mu Bufaransa.

Urutonde rw’abasifuzi bazayobora CAN 2019.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger