AmakuruInkuru z'amahangaUtuntu Nutundi

Umuseriveri yarashwe n’umukiliya azira gutindana umugati

Umuseriveri’ (serveur) wo mu Bufaransa ucururiza mu murwa mukuru i Paris yarashwe n’umukiriya, amuziza  gutindana umugati wa Sandwich wari uri muri ‘commande’ yari yatumije itarimo gutunganywa byihuse.

Polisi ivuga ko iperereza kuri ubwo bwicanyi ryatangiye nyuma y’ibyo byabereye ahitwa Noisy-le-Grand mu burasirazuba bwa Paris ku wa gatanu nimugoroba.

Ucyekwaho gukora ibyo yahise ahunga kandi kugeza ubu ntaratabwa muri yombi.

Abari mu modoka y’imbangukiragutabara (‘ambulance’) bagerageje kuramira uwo ‘museriveri’ w’umugabo w’imyaka 28 y’amavuko, wari warashwe mu rutugu, ariko ahita apfira aho byabereye.

Bagenzi be bakorana babwiye polisi ko umukiliya yari yarakariye iryo duka ricuruza pizza na sandwich kubera igihe kirekire byari byafashe ngo bategurire uwo mukiliya w’umugabo ifunguro rye.

Ubwo bwicanyi bwatumye abatuye aho n’abandi bafite amaduka aho ngaho bagwa mu kantu.

Umugore w’imyaka 29 y’amavuko yabwiye ibitangazamakuru byo mu Bufaransa ko “bibabaje”. Ati: “Ni restaurant ituje, itarangwamo ikibazo na kimwe. Hashize amezi macye gusa itangiye gukora”.

Ariko bamwe mu batuye aho bavuze ko hari hamaze igihe hariyongereye ibikorwa by’urugomo, bitewe n’ukwiyongera kw’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ubusinzi ku mihanda yo muri ako gace.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger