Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umusaza w’imyaka irenga 100 yatunguwe ku munsi wa St valentin

Umusaza Amoti Ebenezer Nyakabwa, w’imyaka irenga 100 yatunguwe ubwo yasurwaga ku munsi wa St valentin maze agahabwa ibintu binyuranye umunsi yahamije ko utazibagirana ku mutima we.

 

Abantu banyuranye bahisemo gutungura uyu musaza bakifatanya nawe ku munsi wa St valentin nk’ikimenyetso cyo kumugaragariza ko bamuri hafi kandi bamuzirikana.

Ikinyamakuru showbizuganda.com gitangaza ko Uyu musaza yahawe impano zirimo amata ndetse n’indabo nk’ikimenyetso cyo kumugaragariza ko bifatanyije nawe ku munsi witiriwe abakundana St Valentin

Uyu musaza yatangaje ko ashimishijwe n’iki gikorwa yakorewe anatangaza ko ubusanzwe yajyaga atanga amafaranga yo kugura amata ariko akaba yishimiye uburyo bayamuzaniye nk’impano.

Uyu musaza Nyakabwa, akaba atuye mu gihugu cya Uganda akaba avuga ko yavutse ku ngoma y’umwami witwaga Toro akaba yishimiye aba bantu bamusuye ndetse bakifotozanya amafoto anyuranye nk’ikimenyetso cy’umunezero wari hagati yabo bose.

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger