AmakuruImikinoUrwenya

Umusaza Arsene Wenger yateye ruhago abantu bacika ururondogoro(Amafoto)

Umusaza Arsene Charles Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yongeye kugaragara muri ruhago akina mu mukino wa kivandimwe wo kwibuka Aldo Platini, umubyeyi wa Michel Platini wagacishijeho mu kipe y’igihugu y’Ubufaransa n’uwahoze ari umuyobozi wa UEFA.

Uyu mukino wari unagamijwe gukusanya amafaranga yo gufasha abana barwaye wabereye i Nancy ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Ni umukino wanitabiriwe na Michel Platini, umuhungu wa Aldo.

Aldo Platini wibukwaga ku munsi w’ejo, ni we muntu wa mbere wahaye Wenger amahirwe yo kuba umutoza ubwo bari muri AS Nancy mu wa 1984 akaba ari na yo mpamvu Wenger atigeze ashidikanya kwitabira uyu mukino wari ugamije guha icyubahiro uwahoze ari inshuti ye magara.

Umusaza Wenger yavuye muri Arsenal muri Gicurasi uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga 20 yari ayimazemo nk’umutoza wayo mukuru. Muri iyi myaka yose, yashoboye kuyihesha ibikombe 3 bya shampiyona y’Abongereza, ibikombe 7 bya FA Cup ndetse muri 3003-04 akaba yaranakoze amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona adatsinzwe n’umukino n’umwe.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino, Wenger yavuze ko ari hafi gufata icyemezo ku kazoza ke.

Ati” Mu by’ukuri, kugeza magingo aya ntabwo ndabitekerezaho kuko nabaye ntujeho kandi mu mezi make ashize nta cyemezo na kimwe nigeze mfata.”

“Nta bwoba mfite kuri ibyo. Nta n’ubwo njya mbitekerezaho cyane. Ntabwo nigeze nsezera, kuko iyo nza kuba ndi ubikora, nakabaye narabikoze kera, dore ko mu kwezi gutaha nzuzuza imyaka 69 y’aavuko.”

Abajijwe igihe isi ya ruhago izongerera kumubona vuba nk’umutoza, Umusaza Wenger yavuze ko ntabyo azi neza.

Arsene Wenger asuhuza bagenzi be mbere y’uko umukino utangira.
Umusaza Wenger ategeka ruhago hagati mu kibuga.
Arsene Wenger acenga umuntu hagati mu kibuga…
Michel Platini wambaye igitambaro cy’ubukapiteni na we yagaragaye muri uyu mukino.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger