AmakuruAmakuru ashushye

Umuryango wa Musoni Jackson waguye mu mpanuka y’Indege wahakanye amakuru yo kurega Boeing

Nyuma y’amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda ndetse na bimwe byo hanze byanditse bivuga ko umuryango wa Nyakwigendera Musoni Jackson uherutse kugwa mu mpanuka y’Indege ya Boeing 737 Max 8 wajyanye mu nkiko kampani yo muri Amerika yakoze iyi ndege.

Amakuru yavugaga ko abagize umuryango wa Nyakwigendera wareze sosiyete ya Boeing yakoze indege yari batwaye we n’abandi 156 bari kumwe. Gusa uyu muryango wahakanye aya makuru yo gutanga ikirego mu nkiko zo muri America.

Iyi mpanuka yabaye tariki 10 Werurwe 2019 yahitanye abantu bose 157 bari bayirimo bava i Addis Ababa berekeza i Nairobi.

Bamwe mu bateye utwatsi aya makuru yo kujyana ikirego mu nkiko, harimo mushiki wa Musoni Jackson wanagaragaje ko yatunguwe cyane no kumva inkuru yabaye kimomo mu bantu kandi we ntacyo asanzwe abiziho.

Mushikiwe witwa Mutoni yatangaje ko amakuru bayumvise gutyo mu binyamakuru, ndetse avuga ko nta kirego azi umuryango we watanze urega sosiyete ya Boeing.

Nyuma y’uyu mukobwa, umubyeyi wabo nawe yahakanye iby’iki kirego avuga ko nta n’ibyo bigeze batekereza.

Yagize ati “Nta kirego twatanze, nta n’icyo duteganya gutanga.”

Indege ya Ethiopian Airlines yakoze impanuka nyuma y’ amezi atanu indi bihuje ubwoko ikoreye impanuka muri Indonesia igahitana abantu 180.

Izi ndege mbere y’ uko zikora impanuka zabanzaga kwicurika pilote yayicurukura ikongera ikicurika. Ibi abahanga bavuga ko byaterwaga n’ ikoranabuhanga Boeing 737 Max ikoranye rituma yicurika igihe ihagaze kugira ngo yongere yitambike. Ngo iri koranabuhanga hari igihe ryibeshya ko indege yakoze umurongo uhagaritse nyamara iri ku murongo utambitse aribyo bituma ihita yicurika.

N’ubwo Boeing iherutse gutangaza ko igiye gukosora amakosa yakozwe mu gukora iyi ndege yongeyeho ko kuba igiye kuyakosora bidasobanuye ko ari yo yateje impanuka ziherutse kuba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger