AmakuruImyidagaduro

Umuryango wa Diamond Platnumz wagize icyo uvuga ku mukobwa ugiye kurushinga n’umuhungu wabo

Nyuma y’iminsi ishize Diamond Platnumz atangaje ko agiye kuzakora ubukwe agashaka umugore umuba hafi ndetse akatangaza ko ari mu rukundo n’umukobwa w’umunyakenyakazi witwa Tanasha Dona ,umuryango wa Diamond wagize icyo uvuga kuri uyu mukobwa uri murukundo n’umuhungo wabo.

Kuri ubu mama Diamond Kasim Sanura benshi bita Bi Sandra cyangwa Mama Dangote yavuze ko noneho  ashyigikiye umuhungu we kuri iyinshuro  dore ko hari benshi uyu mugore yagiye yanga bari murukundo na Diamond bikarangira batandukanya.

Mama wa Diamond akomeza avuga ko ibi bimushimishije  cyane kuko umuhungu we  ageze mugihe cyo kurushinga . Mushiki wa Diamond witwa Esma Khan wafatanyije na nyina kwamagana Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond, nawe  agaragaza ko ashyigikiye Diamond kuba yarongora Tanasha Dona umukobwa w’umunyakenyakazi.

“Icyo nsengera cyane ni uko atazamubera nk’abandi nanjye nkagira muramukazi wanjye ukwiye.”

Umuryango wa Diamond ntiwifuza ko yashaka umukobwa ujarajara mu bandi bahanzi cyangwa abantu bazwi nubwo Tanasha bagiye kurushinga azwi mu rukundo rw’igihe kinini n’umukinnyi wa filime witwa Nick Mutuma.

Nyina wa Diamond na Mushiki we bashimye Tanasha Dona umukobwa ugiye kurongorwa na Diamond Platnumz nyuma yo kwanga bensho uyu musre yagiye azana murukundo , ndetse bisa naho uyu muryango wamaze kwibagirwa Zari wabyaranye na Diamond abana babiri.

Tanasha Dona
Nyina wa Diamond na Mushikiwe bashimye umukobwa ugiye kurongorwa na Diamond Platnumz

Tanasha Donna, umukobwa washimwe na Diamond n’umuryango we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger