AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umurungi Sandrine wagaragaye mu bakobwa 20 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2019 yambitswe impeta

Uyu mukobwa yatangaje ko kwambikwa impeta n’umukunzi we witwa Gatete Yves, byamutunguye kuko byamubayeho nyuma yo guhamagarwa n’inshuti ze kugira ngo baganire ndetse banasangire iby’umugoroba.

Ubwo yari aho yatunguwe n’uko uyu mukunzi we yahise atera ivi akamusaba ko bazabana akaramata nawe ahita abimwemerera dore ko bari bamaze igihe bakundana.

Yagize ati “Inshuti zanjye zari zabiteguye, umukunzi wanjye yateguye kunyambika impeta bashaka kuntungura. Bambeshye ko ngiye gusangira na bo, ngezeyo nsanga ni uburyo bwo kuntunguza kunyambika impeta. Nari nifunze, nashyushye. Narinjiye nsanga yateye ivi. Byarandenze.”

Yakomeje ati “Icyantunguye ni uburyo yabikozemo kuko yajyaga anyiyemeraho ko ntabyo yakora, noneho na mama wanjye yari ahari, ariko na we bari bamubeshye kugira ngo ntabimenya. Umubyeyi w’inshuti ye yari yamubwiye ko bagiye mu muganura.”

Umurungi yavuze ko we n’umukunzi we bamaze imyaka ibiri irengaho bakundana kuko bamenyanye uyu mukobwa akirangiza amashuri yisumbuye bahuriye ku kiriyo, bagenda bagirana ubucuti bwavuyemo urukundo rutavangiye.

Umurung yahishyuye ko umwaka utaha wa 2020, ugomba kumusiga yeretse ibiroro inshuti n’abavandimwe.

Umurungi aba mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali; aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’Amajyepfo aratambuka. Yitabiriye ijonjora rya Miss Rwanda 2019 ryabereye i Huye ku wa 22 Ukuboza 2018 aba ari naho abonera itike yo mu byiciro byakurikiyeho, icyo gihe yanatangaje benshi ubwo yangaga kurya indimi akavuga ko yaje afite igishyika kubera Mutesi Jolly.

Yaje kugera mu cyiciro cy’abakobwa 20 bagombaga kuvamo nyampinga w’u Rwanda ndetse ajya no mu mwiherero. Ntiyahiriwe n’urugendo kuko ku wa 22 Mutarama 2019 yasezerewe mu mwiherero ari uwa gatatu, nyuma ya Higiro Joally wavuyemo rugikubita na Igihozo Darine wamukurikiye.

Umurungi yambitswe impeta n’umukunzi we

Sandrine Umurungi yatangaje ko yatunguwe n’umukunzi we

Umurungi na Gatete bamaze imyaka 2 bakundana   
Twitter
WhatsApp
FbMessenger