Imyidagaduro

Umurundikazi yatoranyijwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka mu iserukiramuco rikomeye ku Isi

Umurundikazi akaba n’umuhazi Khadja Nin  byamaze kwemezwa ko azaba ari mu bagize akanama nkemurampaka mu iserukiramuco rya Filime rizabera I Cannes mu Bufaransa.

Uyu Khadja Nin wavukiye mu gihugu cy’Uburundi ku myaka ye 27 y’amavuko yamaze kwemezwa nk’umwe mu b’igitsina gore bakomoka ku mugabane wa Afurika bazaba bagize akanama nkemurampaka mu iserukiramuco ngarukamwaka rya filime ribera mu gihugu cy’Ubufaransa [Cannes Festival].

Cannes Festival igiye kuba ku nshuro ya 71 , abagize akanama nkemurampaka nibo bayobora ibiganiro n’ibibazo biba biri muri iri serukiramuco. Ikirangirire mu kuririmba rero Khadja Nin ari mu batoranyijwe kugirango bazayobore iri rushanwa . Abagize akanama nkemurampaka bazaba bagizwe n’ab’igitsina gore 5, n’ab’igitsina gabo 4 nkuko vibe Radio dukesha iyi nkuru ibitangaza. Uyu murundikazi ni bucura mu muryango w’abana 8, Ise yari umunyapolitike . Yize mu ishuri ry’umuziki akiri muto , afite imyaka 7 gusa y’amavuko yaje kuba umwe mu bafite impano yo kuririmba mu gihugu cy’Uburundi I Bujumbura aho yaririmbaga muri Korali .

Yavuye I Burundi yerekeza muri Kongo icyahoze cyitwa Zaire mu 1975 anasezerana n’umugabo wo mu Bubirigi  wari umushoferi ndetse yanatwaraga muri marushanwa y’isiganwa ry’imodoka  Jacky Ickx mu 1978, mu 1994 yimukiye nibwo yimukiye mu Bubirigi.

Mu 1996 nibwo yaje kumenyekana cyane muri muzika aho yashyize hanze Album ye yakunzwe cyane yise Sambolera, iyi Album yayiririmbye mu ndimi zitandukanye zirimo Igiswahili, Ikirundi n’Igifaransa . Indirimbo ze zamenyekanye cyane ni Sina Mali, Sina Deni n’izindi.

Umurundikazi Khadja Nin rero yatoranyijwe nk’umwe mu bazaba bagize akanama nkemurampaka muri Cannes Festival izabera mu Bufaransa , iri serukiramuco  ry’ibanda kuri Filime ziba zarasohotse zikanakundwa muri uwo mwaka , rimaze imyaka 71 riba buri mwaka kuko ryatangiye kuba taliki ya 20 Nzeli 1946 nyuma y’umwaka umwe intambara y’Isi ya kabiri irangiye.

Nin Khadja ari mubazaba bagize akanama nkemurampaka 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger