Amakuru ashushyeImikino

Umurundi ukinira Stoke yo mu Bwongereza yemerewe gukinira Uburundi

Saido Berahino, rutahizamu wavukiye mu gihugu cy’Uburundi akaza kwerekeza ku mugabane w’Uburayi mu Bwongereza akiri muto, FIFA yemeye ubusabe bwe maze imwemerera gukinira ikipe y’igihugu y’Uburundi ‘Intamba mu rugamba’.

Uyu rutahizamu wakuriye mu makipe y’abato y’Ubwongereza, yari yarasabye FIFA ko yakwemererwa gukinira Uburundi nyuma y’uko atabonaga umwanya mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Yavukiye mu Burundi ariko kubera ibibazo by’intambara byari mu Burundi ndetse ikanatwara Se, we n’umuryango we bagiye mu Bwongereza afite imyaka 10 y’amavuko ndetse aba ari naho atangirira gukina umupira w’amaguru mu ikipe y’abato ya West Brom.

Berahino watangiye gukinira ikipe nkuru ya West Brom mu 2012 yemerewe gukinira Uburundi mu gihe yari yaratangiye gukinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza kuko yakuranye na ba Harry Kane mu ikipe y’ingimbi z’abongereza.

Berahino ugarutse gukinira intamba mu rugamba, abongereza bigeze kumuvuga ibigwi bavuga ko bagiye kubona rutahizamu uri ku rwego ruhambaye kuko yigeze no kuba umukinnyi wa 3 w’abongereza watsinze ibitego byinshi mu batarengeje imyaka 21, inyuma y’igihangange Alan Sheerer na Francis Jeffers.

Berahino muri 2014 yatowe n’abafana b’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza nk’umukinnyi muto mwiza w’umwongereza aho yahigitse  Harry Kane ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Uyu mukinnyi yahamagawe inshuro 1 mu ikipe nkuru y’Ubwongereza muri 2015  aha bari mu mikino yo gushaka itike ya Euro ya 2016 yabereye mu Bwongereza.

Mu 2013 nibwo uyu musore wo mu bashingantahe yatangaje ko ari umurundi, ndetse nta kintu na kimwe kizigera kimuhindura. Yavuze ko iyo akinira ikipe y’igihugu y’Ubwongereza (Muri icyo gihe) aba yishimye kuko Ubwongereza bwamwakiriye bukamuha amahirwe yo gutera imbere we n’umuryango we, nyuma y’ingorane zikomeye yari yaciyemo mu Burundi.

Uyu musore yatangiye kwegerwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi muri 2015, bamusaba ko yakwemera kubakinira.

Amata yabyaye amavuta ku barundi kuko kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga aribwo FIFA yahaye umugisha ubusabe bw’Abarundi maze igaha uburenganzira busesuye Berahino bwo gukinira Abarundi bikaba binateganyijwe ko uyu musore azakina umukino wa mbere mu Kwakira.

Uyu musore ntabwo yaje guhirwa kuko yagaragaje imico itari myiza akanagera naho yivumbura akanga gukora imyitozo mu ikipe West Brom yakiniraga bitewe nuko amakipe atandukanye nka Tottenham ndetse na Everton ariko bikanga bitewe nuko ikipe ye yamushakagamo amafaranga menshi.

Yaje gusinya muri Stoke City mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 binarangira isubiye mu cyiciro cya kabiri.

Berahino yakiniye ikipe y’Ubwongereza mu ngimbi
Yakuranye na Harry Kane , Kapiteni w’ikipe y’Ubwongereza
Twitter
WhatsApp
FbMessenger