AmakuruPolitiki

Umuriro muri DRC: Abarenga ibihimbi 190 bamaze kuva mu byabo bahunga kurasana

Intambara yo kotsanya igitutu hagati ya FARDC na M23 ikomeje kwatsa umuriro aho kugeza ubu abaturage bo mu duce turikuberano imirwano bakomeje kubihomberamo kubera kuva mu byabo bagahunga.

Ishami ry’Umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryatangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2022 abantu barenga ibihumbi 190 bamaze guhunga ingo zabo kubera imirwano imaze igihe hagati y’Umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya DRCongo FARDC.

UNICEF nayo yavuze ko muri izo mpunzi kimwe cya Kabiri ari abana bato bavuye byabo kubera intambara iri hagati ya M23 na FARDC n’indi mitwe yitwaje Intwaro na yo iba itaborohoye .

Grant Leaity, uhagarariye ishami rya UNICEF muri DRCongo ubwo yari yasuye inkambi y’izo mpunzi muri Teritwari ya Rutshuru, yavuze ko hakenewe ubutabazi bwihuse kugira ngo aba baturage babashe guhabwa ubufasha bw’ibanze ngo kuko ibyo bakenera bigenda birushaho kwiyongera bitewe n’uko umubare wabo na wo ukomeza kwiyongera bahunga ikibazo cy’umutekano mucye mu byaro bavukamo.

Yagize ati “Abana bato ni bo bari mu kaga kurusha abandi, kuko hari ikibazo cy’ibikenerwa by’ibanze kugira ngo bitabweho ndetse bikaba bishobora kurushaho gukomera kuko bigaragara ko ababyeyi babo batiteguye gusubira mu byabo vuba kubera intambara imaze igihe hagati ya M23 na FARDC.”

Yakomeje agira ati “Ikindi ni uko ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje gutuma abaterankunga batabasha kubona uko bageza ubufasha kuri abo bantu.”

Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo ni kimwe mu bikomeje gutuma abantu benshi bahunga ibyabo.

Hari intambara imaze igihe hagati ya M23 na FARDC ariko ku rundi ruhande hakaba habarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 100 irimo FDLR, ADF, Mai Mai yica ikanasahura abaturage bigatuma rimwe na rimwe bahunga ingo zabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger