AmakuruImyidagaduro

Umuririmbyi Rihanna yasubije abavugaga ko yaba atwite

Umuririmbyi Rihanna wamamaye mu muziki, gukina filime,imideli ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi,amaze iminsi avugwaho kuba atwite nk’uko ibitangazamakuru bitandukanye by’imyidagaduro byagiye bibigarukaho.

Uyu muririmbyi ukorera ibikorwa bye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye kuvugwaho ko yaba atwite, nyuma ya Video( Amashusho) yagaragaje ku rukuta rwe rwa Instagram bisa naho inda ye yiyongereyeho akantu.

Benshi mu basanzwe bazi imiterere y’uyu muhanzi batangiye kuvuga ko mu nda ye harimo umwana kuko bitari bisanzwe ko ingana n’uko yanganaga muri ayo mashusho.

Abakunzi b’uyu muhanzi bemezaga ko amaze iminsi ari mu munezero w’urukundo n’umukunzi we w’Umuherwe  Hassan Jameel wo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, kuburyo atatinya kumwimariramo ngo babe babyarana umwana.

Rihanna yanyomoje iby’ay’amakuru y’uko yaba atwite, atarinze yabinyuza mu magambo menshi uretse amafoto n’amashusho yashyize ahagaragara yambaye Bikini ndetse n’ingano ari iyo yari isanganwe yo kuba afite mu nda hato.

Mu kiganiro Rihanna yagiranye na Essence Magazine, yabajijwe nanone kuri aya makuru amaze iminsi acicikana y’uko yaba atwite, avuga ko ibyo bavuga ntabyo azi.

Umunyamakuru yakomeje amubaza niba nta rukumbuzi afite rwo kuba yakwibaruka umwana we w’imfura, asubiza amugaragariza ko abantu bose batumva kimwe ibyo babona mu buzima bwa buri munsi.

Yagize Ati:”Abagore benshi bafite uko bumva ibijyanye no gusama inda ndetse no kubyara,ni byiza ko byabaho kuko biri muri gahunda yacu, gusa si ngombwa ko buri wese agira inzozi zo kuba umumama, uko ndiho n’icyo ntekereza ninjye birimo. Ibyo n’ibintu ntatekerezaho cyane ariko simbura kwakira ibihuha bivuga y’uko ntwite”.

Rihanna ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “ We found love. I love way you love me yafatanyije na Emminem, Umbrella, stay, Love on the Brain n’izindi zitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bo muri Amerika bakunze kumvikana mu nkundo zitandukanye harimo kuba yarakundanye n’umuhanzi Chriss Brown, kuri iyi nshuro akaba ari kumwe n’umuherwe wo muri Arabia Saudite Hassan Jameel.

Imwe mu mafoto Rihanna yagaragaje ashwishuriza abavugaga ko yaba atwite
Twitter
WhatsApp
FbMessenger