AmakuruImyidagaduro

Umuraperikazi Ciney yibarutse umwana w’imfura

Umuraperikazi Ciney n’umukunzi we Tumusiime Ronald bamaze igihe basezeranye kuzabana akaramata,bibarutse umwana wabo w’imfura w’umukobwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Inkuru ihamya aya makuru ko uyu muraperikazi yamaze kwibaruka imfura, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 16 Ukwakira 2018, hemezwa ko yibarutse imfura y’umukobwa mu Bitaro byitiriwe umwami Faisal biri ahitwa Kacyiru.

Ibi byemejwe n’umugabo we Tumusiime Ronald, wavuze ko we n’umugore we bishimiye kwakira umuntu mushya mu muryango wabo ndetse akaba yanavuze ko by’umwihariko ashimira Imana kuba umukunzi we yabashije kubyara neza umwana w’umukobwa.

Tumusiime Ronald yatangaje ko kugeza ubu umwana w’umukobwa umufasha we yibarutse ameze neza ntakibazo afite ndetse n’umubyeyi akaba ari amahoro aho ari kuruhukira muri ibi Bitaro yibarukiyemo.

Ati “Ni ibyishimo! Yibarutse neza ndetse n’umwana ameze neza ntakibazo ubu ari kuruhuka.”

Umuraperikazi Ciney na Tumusiime Ronald, basezeranye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo ku italiki ya 2 Nyakanga 2017, nyuma y’igihe kirekire bari bamaze bakundana.

Uyu muhango wo gusezerana kubana akaramata hagati y’aba bombi, wabereye mu nzu y’Imana ya St Etienne ruherereye i Nyamirambo by’umwihariko bakaba babarizwa mi idini rya Protestant ( Abaporoso).

Ceney n’umugabo we Tumusiime Ronald bateye intambwe yo gushimangira urukundo rwabo imbere y’Imana n’abantu, nyuma y’umuhango wo kubirahirira  mu mategeko, wari wabaye ku gicamunsi cyo ku itariki 12 Gicurasi 2017, mu Murenge wa Kimihurura.

Ciney n’umukunzi we basezeraniye mu Rusengero rwa St Etienne

Ciney Aisha ubusanzwe witwa Uwimana Aisha ni umuraperikazi usanzwe ukorera ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda, yatangiye ibikorwa bya muzika ahagana mu mwaka wa 2010, kugeza ubu akaba azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Ngwino nkwereke, Nkunda,Igire, Arabizi n’izindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger