AmakuruImyidagaduro

Umuraperi yahanutse mu ndege ari gufata amashusho y’indirimbo ahita apfa( Video)

Umuraperi ukomoka muri Canada uzwi ku izina rya Jon James Mc Murray yahanutse mu ndege ubwo yafataga amashusho y’Indirimbo ye nshya ahita ashiramo umwuka.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu muraperi yatangajwe n’ikipe bari kumwe kuwa Gatandatu bari muri iki gikorwa cyo gufata amashusho, bivugwa ko uyu musore w’Imyaka 34 y’amavuko yashatse gufata ku cyuma kimwe cy’indege agahita anyerera ahegereye ibaba ryayo akisanga ku utaka.

Uwari ushinzwe kureberera ibikorwa n’iterambere mu muziki wa Jon James, witwa Ryan Desrochers yavuze ko uyu muraperi yapfuye mu buryo butunguranye butari bwitezwe naburi umwe wese wari uri mu gikorwa kuko yafatwaga amashusho afashe ku ibaba ry’indege ntakibazo nyuma yahoo bagatungurwa no kumubona arimo guhanuka.

Bivugwa ko uyu musore yashyizemo umwuka ataragera ku butaka kuko yapfiriye mu kirere agihanuka nk’uko ikipe ya mufashaga mu muziki we yabitangarije abantu n’abakunzi b’ibihangano bye.

Nyuma yo kwitaba Imana kwe, ikipe yamufashaga yahise itangiza igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo kumushyingura no kurangiza iyo ndirimbo yafatirwaga amashusho ikajya ahagaragaza.

Uyu muraperi Jon mbere y’ uko ahanuka yabanje kunagana ku ndege arushye arahanuka, ntiyashoboraga no gufungura umutaka (parachute) kuko imbaraga zose zari zisa n’izamushyizemo ubwo yereraga urwana no gusubira mu ndege ariko bikarangira byanze.

Polisi yageze aho uyu muhanzi yaguye isanga yamaze gushyiramo umwuka. Indege n’ abari bayirimo nta kibazo bagize.

Inshuti z’uyu muraperi zemeza ko ibyabaye ari amayobera kuko Jon James yari amaze umwanya aribwo ababwiye ko yizeye ko ibintu biraza kuba bimeze neza mu gikorwa barimo kitamuhiriye nk’uko byateganwaga.

Jon James ni umuraperi wakoreraga umuziki muri Canada

Reba Video y’ukuntu yahanutse

Twitter
WhatsApp
FbMessenger