AmakuruImyidagaduro

Umuraperi wo muri Uganda Navio yakoze ubukwe (+Amafoto)

Daniel Lubwama Kigozi umuraperi ukomeye cyane muri Uganda uzwi ku izina rya Navio, yasezeranye n’umukunzi we Matilda Nasimbwa bari bamaze igihe kinini mu rukundo mu muhango wabereye muri Suède.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini bakundana. Umuhango w’ubukwe bwabo wabereye muri Suède ku wa 19 Nyakanga 2019 mu rusengero rwitwa Västlands Kyrka.

Uyu mukunzi wa Navio  asanzwe atuye mu gihugu cya Suède. Navio na Matlida basanzwe bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Kingdom Kigozi bibarutse muri Kanama 2017. Ni umwana wa gatatu wa Navio dore ko asanzwe afite abandi babiri yabyaranye n’abandi bagore.

Mu 2018 Navio yakoze ibirori byo gufata irembo mu muryango wa Matilda Nasimbwa Ibirori by’abo bombi byitabiriwe n’abantu bazwi mu myidagaduro i Kampala barimo Jose Chameleone n’umunyamideli Judith Heard

Navio yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Stuttering’ yahuriyemo n’umuririmbyi Fefe Dobson ukomoka muri Canada. Uyu muraperi yanakoze izindi ndirimbo zirimo ‘No Holding Back’, ‘Otyo’, n’izindi. Mu 2017 yakanyujijeho mu yitwa ‘Njogereza’ yakunzwe cyane mu 2017. .

Navio na Matilda Nasimbwa imbere y’Imana bemeranyije kubana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko
Mu 2018 Navio yagiye gufata irembo iwabo w’umugore

Navio yasezeranye n’umukunzi we Matilda Nasimbwa mu rusengero rwitwa Västlands Kyrka muri Suede

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger