AmakuruImyidagaduroUrukundo

Umuraperi Sarkodie yakoze ubukwe mu buryo bwa gakondo. +( AMAFOTO)

Umuraperi Michael Owusu Addo, a.k.a Sarkodie yakoze ubukwe n’umukunzi we  Tracy  batangiye gukundana mu mwaka wa 2007, akaba ari nabwo uyu muraperi yinjiye mu bikorwa bye bya muzika mu buryo bw’umwuga.

Uyu muraperi umuze kubaka izina ku mugane w’Afurika bitewe n’imiririmbire ye yihariye, yakoze ubukwe mu buryo bw’umuco gakondo wa Ghana n’umukobwa witwa Tracy Ama Addo  nyuma y’imyaka irenga icumi bakundana ndetse bakaba banafitanye umwana w’umukobwa witwa Adalyn Owusu Addo bakunze kwita “Titi” ufite imyaka 2 y’amavuko.

Ibi birori byabereye ahitwa  7 Guava Link(Gowa Street) byahuje imiryango yombi gusa byari byakozwe mu ibanga dore ko n’amafoto yafashe n’ubwo atagaragara neza yafashe n’abantu bake bageze muri ibi birori bakashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Michael Owusu Addo wamamaye cyane nka Sarkodie yirinze kugira icyo atangaza kuri ubu bukwe dore ko no ku mbuga nkoranyambaga akoresha kugeza ubu ataratangaza ibyubu bukwe bwabo. Gusa biravugwa ko aba bombi bazambikana impeta y’isezerano mu mpera z’iki cyumweru, ibyo ibirori  ngo byatumiwemo  bamwe mu bayobozi bakomeye mu gihugu cya Ghana ndetse n’ibyamamare  bitandukanye.

Sarkodie ateruye umwana we w’umukobwa yabyaranye na Tracy Ama Addo bagiye kurushinga

Sarkodie n’umukunzi we

Tracy Ama Addo ubwo yari amaze gutegurwa neza mbere y’ibirori
Tracy Ama Addo  ugiye kurwubaka n’ umuraperi Sarkodie

Twitter
WhatsApp
FbMessenger