AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Offset yahaye impano ikomeye umusore wamutabaye mu mpanuka aherutse guhura nayo

Umuraperi Offset uririmba mu itsinda rya Migos yahaye impano y’imodoka nshyashya umusore uherutse ku mutabara mu minsi yashije ubwo uyu muraperi yakoraga impanuka y’imodoka.

Umusore witwa J’Mmar Coleman niwe waguriwe imodoka yo mubwoko bwa Nissan Altima, ayiguriwe na  Offset nyuma yo kumutabara mu mpanuka . Uyu muraperi abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yanditse ashimira uyu musore  agira ati “Warakoze cyane Jmmar ,kuba waramfashije ukankiriza ubuzima” yongeraho ati “Imana ni Nziza”

Ku italiki ya 17 Gicurasi 2018 ni bwo uyu muraperi yakoraga impanuka akaza gutabarwa  na Jmmar wari ari gutembere ku muhanda i Atlanta agahita amujyana mu bitaro kwa muganga hafi yaho iyo mpanuka yabereye.

Uyumuraperi w’imyaka 26 uri murukundo rukomeye n’umuraperikazi Cardi B dore ko anamutwitiye inda y’umwana wabo wa mbere. Offset wavutse wavutse yitwa Kiari Cephus mu mashusho(video) yakozwe na WorldStarHipHop yashimagije uyu musore Jmmar wamutabaye  agira “Uyu ni umuhungu wanjye ,…. yakijije ubuzima bwanjye , Niwe muntu wenyine wabonye nkora impanuka, yamfashije kuva mu iyo modoka, amfasha kugenda n’amaguru , amfasha kungeza aho nagombaga kujya(Kwa muganga)”

” Nahisemo kugurira uyu muhungu wanjye imodoka kuko murabizi yantabaye agenda n’amaguru ajya ku kazi, Imana ni Nziza”

J’mmar na Offset bahagaze imbere y’imodoka ya Nissan Altima ,Offset yaguriye J’mmar
Imodoka ya Offset yakoze impanuka

Twitter
WhatsApp
FbMessenger