AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Green P yaciye ukubiri n’ibiyobya bwenge

Umuraperi Green P ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda n’ahandi hatandukanye yavuze ko aciye ukubiri burundu no gukoresha ibiyobya bwenge nyuma y’uko uyu musore amaze iminsi yitabwaho n’umuryango we kubera ingaruka mbi yari yaratewe nabyo.

Uyu muraperi yari amaze igihe akekwaho na benshi kuba imbata y’ibiyobyabwenge kubera imico idahwitse yari isigaye imurnga, mu mwaka ushyize wa 2017 nibwo abantu batandukanye bagiye batabariza uyu musore bingingira abagize umuryabgo we kumutabara hakirikare.

Umuryango we ntiwazuyaje kuba wagarurira mu maguru mashya ubuzima bw’uyu musore kuko wahise ufata ingamba zo gutangira ku mwitaho ahabwa ubufasha bw’ibanze mu gihe kingana n’umwaka wose atava mu rugo.

Kugira ngo uyu musore abashe kubonana n’inshuti ze byasabaga ko zimusanga mu tugo iwabo.

Green P yasabye urubyiruko rufite ababyeyi ko bajya bubaha ababyeyi kuko batabifuriza ikibi ndetse ko bareka kunywa ibiyobyabwenge kuko bidindiza ubuzima bwabo ndetse n’impano zabo

Uyu muraperi yavuze ko abikuye ku mutima ashimira umuryango we kuba waremeye ku mwitaho nyuma yo kuba imbata y’ibiyobyabwenge bitandukanye birimo mugo n’ibindi.

Yagize ati” Ndashimira umuryango wanjye ku buryo banyitayeho ,ndashimira inshuti zanjye zansuye mu rugo mu gihe cy’umwaka nahamaze gusa icyo nahamya neza nuko ubu meze neza ndetse ntagikoresha ibiyobyabwenge kuko byanyiciraga ubuzima n’ejo hazaza ndetse bikansigira ubukene kuko byose byarampendaga.”

Green P yavuze ko ibiyobya bwenge byari bimaze kumutwara amafaranga menshi cyane ku buryo umunsi umwe yari asigaye atakaza arenga ibihumbi makumyabiri (20000rwf) kugira ngo abashe kugura ibiyobyabwenge bimuhagije.

Uyu muhanzi yemeje ko yanyweye ibiyobyabwenge hafi yabyose birimo ‘Mugo,Kokayine,urumogi,inzoga ndetse n’ibindi gusa yavuze ko nyuma yo kwitabwaho n’umuryango yasanze nta kamaro gato kabirimo.

Green P yavuze ko yaciye ukubiri no gukoresha ikiyobyabwenge icyaricyo cyose kuko yabonye akamaro n’inyungu z’ibyo umuryango we wamukoreye n’inama zikomeye yagiye ahabwa nawo.

Uyu muraperi yijeje abakunzi be ko ubu agiye kubazanira umuziki ubereye amatwi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger