AmakuruImyidagaduro

Umuraperi DMX yongeye gusubizwa muri gereza

DMX wakanyujijeho mu myaka yo ha mbere muri muzika ya Amerika yongeye gusubizwa muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kunyereza imisoro.

N’ubwo umushinjacyaha yifuzaga ko DMX yakatirwa byibuze imyaka itanu bitewe n’uburemere bw’icyaha yakoze dore ko n’ubundi yari yagihaniwe mbere ariko bikanga akongera akagisubira nkuko tubikesha ikinyamakuru cya TMZ cyavuze ko urukiko rwafashe umwanzuro maze rukamukatira igifungo cy’umwaka umwe muri gereza ndetse yamara no gusohoka agakurikiranwa imyaka 3 afungishijwe ijisho.

DMX uregwa kunyereza imisoro y’ukwezi k’Ugushyingo umwaka ushize wa 2017 ingana na miliyoni 1.7 y’amadorali,  ntiwatinya kuvuga ko m’ubuzima bwe igihe kinini  yakimaze ari muri gereza bitewe n’ibyaha bigiye bitandukanye yagiye akora babimushinja bikamuhama.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger