AmakuruImyidagaduroUmuziki

Umuraperi Alen yashyize hanze indirimbo yibasira Aba Slay queen-Yumve

Umuririmbyi Munyarugerero Ngabo Alex uzwi nka Alen (Mun) mu muziki Nyarwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Slay Queen” igaruka cyane ku bugome n’imigenzereze idahwitse yabo.

Uyu muhanzi yaririmbye iyi ndirimbo, mu gihe abantu batandukanye basanzwe batavuga rumwe ku myitwarire y’abakobwa bamamaye ku mbuga nkoranyambaga nkaba Slay queen,bavuga ko ibikorwa byabo bitarimo indanga gaciro z’umwari ufite umuco Nyarwanda.

Uretse no mu Rwanda kandi no mu bindi bihugu bitandukanye aba bakobwa usanga bafatwa nk’inshuti zitizewe igihe waba ushaka kujya mu rukundo nabo.

Alen muri iyi ndirimbo yagize ati”She is slay queen ni umwamikazi w’umwicanyi,ni umwamikazi wica, ni umwamikazi utagukiza”.

Muri iyi ndirimbo kandi yanahishuye uburyo abasore benshi bashidukira aba bakobwa bababonye ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram bitewe n’amafoto yabo agaragaza ikibero n’ikimero baba bashyizeho.

Ibi yabikomojeho asa n’uwitangaho urugero, avuga uburyo yamubonye kuri Instagram agatangira kumwandikira ariko umukobwa ntamusubize, hagati aho nyuma yaho yaje kumusubiza amuha gahunda yo kubonana ataha aririmba urwo abonye nyuma yo gusigara umufuka nta n’igiceri 10 kirimo.

Aganira na Teradignews.rw, Alen yavuze ko yahisemo kwandika iyi ndirimbo, nyuma yo kwitegereza neza ubugome Aba Slay Queen bafite bwo gucucura imifuka y’abagabo n’abasore kandi mu by’ukuri nta nyungu ihambaye ushobora kumukuraho.

Yakomeje agira inama urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kwitondera ibyo bahabona, kuko ushatse gushyuhana na byo washiduka ubuzima buri mu marembera.

Alen ni umuhanzi umaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo”Ikinyoma, Rap yo mu bitabo,insinzi cover y’indirimbo Humble ya Kendrick Lamar ivuga ku bushobozi n’ibikorwa bya Perezida Kagame,Life Cover ya God’s plan n’iyitwa Confidence ft n’undi muhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu.

Indirimbo ye iheruka  ni Slay queen ikozwe mu buryo bwa Dancehall, yakozwe na producer Captain P ari nawe wakunze cyane gukora indirimbo ze zitandukanye.

Alen ni umuhanzi ubusanzwe ukorera umuziki mu Karere ka Rubavu, akaba ari umusore ukomeje kugaragaza ko afite intego yo kuzamura Agaciro ka Hip-Hop afatanyije na bagenzi be baririmba iyi njyana, ndetse anahamya ko afite intego yo kwiteza imbere binyuze mu mpano ye yo kuririmba.

Umuhanzi Alen
Umuhanzi Alen waririmbye Slay Queen

Umva indirimbo “Slay queen” y’umuraperi Alen

Twitter
WhatsApp
FbMessenger