AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Alen Mun yashyize hanze indirimbo ivuga ku buhemu abantu bagira mu gihe bagurijwe amafaranga(Yumve)

Umuraperi w’umunyarwanda Alen Mun wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Rap yo mu bitabo yakunzwe n’abatari bake mu bice bitandukanye by’Igihugu, yashyize hanze indirimbo ivuga akarengane umuntu agira nyuma yo kuguriza mugenzi we amafaranga yarangiza agaterera agati mu ryinyo

Muri iyi ndirimbo uyu musore yagaragaje ko hari igihe abantu birengagiza ko bagenzi babo bakeneye amafaranga yo kubafasha mu buzima bwa buri munsi, bakirengagiza ko hari igihe umuntu abona amafaranga yaramaze kuyapangira gahunda.

Akomeza avuga ko hari igihe umuntu akenera kuri mugenzi we amafaranga yo kwifashisha ayakeneye, igihe cyo kumwishyura cyagera bikaba ikibazo gikomeye cyane, kugeza naho akubwira ko nta telephone agifite ngo akomeze kukuvugisha nk’uko byari bisanzwe.

Iyi ndirimbo Umuraperi Alen Mun ayifatanyije na mugenzi we Young V,umufasha gutambutsa ubu butumwa mu buryo bworoshye aho umwe muri bo aba ari uwagurijwe amafaranga undi akaba uwayatanze agategereza kwishyurwa agaheba.

Uyu muraperi aganira na Teradignews yatanga ko bagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimb nyuma y’ubuhemu bwa hato na hato bumaze guhabwa intebe muri rubanda, aho umuntu aha mugenzi we amafaranga atamwanze mu gihe cyo kuyamusubiza bikaba bishobora kubaviramo ingaruka yo guca ukubiri.

Akomeza avuga ko umuntu ugurijwe amafaranga na mugenzi we, yagakwiye gukora iyo bwakabaga akayamuhera igihe yanayabura akabimumenyesha kuko inshuti ari yayindi ikurwanaho mu gihe cy’umubabaro.

Umuraperi Alen ni umuraperi umaze kwamamara mu ndirimbo zitandukanye nka “Rap yo mu bitabo”,Slay queen,cover y’indirimbo yitwa Fragile ya Tech n9ne na Kendrick Lamar.

Iyi ndirimbo yiswe” Uranyishyura”  yakozwe na Producer Kennyprobeats muri Groove sound studio.

Umuraperi Alen Mun

ibindi ku muraperi Alen Mun

Umuraperi Alen yashyize hanze indirimbo yibasira Aba Slay queen-Yumve

Umva indirimbo “Uranyishyura”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger