AmakuruImikino

“Umupira w’amaguru womoye benshi ibikomere”. Murangwa Eugene

Murangwa Eugene wahoze ari umuzamu wa Rayon Sports ndetse n’uw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yagaragaje ko umupira w’amaguru wagize uruhare mu kongera guhuza Abanyarwanda, nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu wa 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

Ku wa gatandatu tariki ya 07 Mata 2018 ni bwo Abanyarwanda batangiye icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994.

Murangwa Eugene warokotse iyi Jenoside aganira na Times Sport ku wa gatanu w’icyumweru gishize, yavuze ko umupira w’amaguru na Siporo muri rusange byabaye igikoresho gikomeye mu kongera guhuza Abanyarwanda nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, dore ko abenshi mu banyarwanda bakunda siporo.

Murangwa yagize ati” Nihereyeho, umupira w’amaguru warokoye ubuzima bwanjye, hari n’abandi bakiriho uyu munsi kubera umupira w’amaguru”.

Uyu mugabo anashimira by’umwihariko guverinoma y’u Rwanda iyobowe na PRF-Inkotanyi ku ruhare igira ngo siporo ikomeze gutera imbere, dore ko ayifata nk’igituma Abanyarwanda bahura nk’abantu aho kwicamo ibice.

Ati ” Umupira w’amaguru wagize uruhare mu komora benshi ibikomere, harimo ibyanjye, iby’umuryango wanjye ndetse n’iby’abarokotse muri rusange.

Murangwa ni umwe mu bashegesheshwe na Jenoside, dore ko yatakaje abe bagera kuri 35 mu gihe cya Jenoside.

Murangwa ukomoka mu karere ka Rwamagana ni imfura mu muryango w’abana batandatu b’iwabo, mu gihe cya Jenoside akaba yararokowe n’abafana ndetse n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bakoze uko bashoboye kose bakamuhisha.

Murangwa kuri ubu wibera mu gihugu cy’u Bwongereza, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamuteye igihombo gikomeye ndetse n’imiruho akirwana na yo kugeza kuri uyu munsi.

Ati” Sinzi niba nzibagirwa abo nakundaga n’ubwo umupira w’amaguru wanyigishije kubabarira”.

Murangwa yongeyeho ko Jenoside yahitanye murumuna we Jean Paul Irankunda, gusa ababyeyi be bakaba baragize amahirwe yo kuyirokoka.

Umuryango wa Murangwa ukomokamo n’abandi bakinnyi bakomeye barimo ba Nyakwigendera Niyindorera Lambert na Ishimwe Claude wahoze ari umuzamu w’abazamu muri APR FC, mu gihe Mimi Niwemahoro wahoze akinira KVC na we bavukana.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger