AmakuruPolitiki

Umupilote wa Visi Perezida wa Kenya n’Abanyamerika 4 baguye mu mpanuka y’indege

Polisi ya Kenya yashyize ahagaragara itangazo ryemeza ko umupirote wa Visi Perezida wa Kenya Dr William Ruto witwa Mario Magonga n’abandi Banyamerika bane, baguye mu mpanuka y’indege yabereye ku kirwa kiri mu Nyanja yo mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kenya.

Iri tangazo ryemeza ko iyi mpanuka yabaye ejo  taliki ya 03 Werurwe 2019, ibera ahitwa Central Island National Park yo mu kiyaga cya Turkana ahagana saa 08:00 (GMT).

Yagize ati “Abantu 5 bose bari muri Kajugujugu bahise bapfa.Abaguye muri iyi mpanuka n’Abanyamerika 4 n’umupilote umwe.

Icyateye impanuka y’iyi ndege ntikiramenyekana ndetse n’amazina y’aba banyamerika baguye muri iyi mpanuka ntiyari yashyirwa ahagaragara.

Ikiyaga cya Turkana ni kimwe mu bikurura ba mukerarugendo cyane kubera ko aricyo gifite amazi yuzuyemo umunyu ndetse kirimo ubutayu bunini kurusha ibindi ku Isi.

Indege ndetse n’imirambo y’aba bantu baguye muri iyi mpanuka y’indege byari bikiri kuri iki kirwa kugeza uyu munsi ubwo birerekeza i Nairobi.

Iyi mpanuka y’indege yahitanye abantu batanu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger