AmakuruImyidagaduro

Umupasteri yagarutse kuri Shaddy Boo mu nyigisho yagezaga ku ba kiristo

Rev Past Dr Antoine Rutayisire yatangaje ko bwa mbere acyumva izina Shaddy Boo, yabanje kugira ngo ni Filime kimwe na Papa Sava yabaye kimomo mubakunzi ba Sinema batandukanye.

Uyu muvuga butumwa yavuze ko ubwe yumvaga irzina atigeze yiyumvisha ko ari umuntu bitewe n’uburyo  yavugwaga ahantu hose cyane cyane mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Muri iyi minsi igice kinini cy’Isi gisa n’icyatwawe n’ikoranabuhanga, benshi usanga igihe cyabo basigaye bakimara ku mbuga nkoranyambaga, nko mu Rwanda umuntu ukoresha izi mbuga wese azi izina Shaddy Boo.

Uyu mukobwa amaze kuba ikimenywa na bose bitewe n’uburyo akoresha izi mbuga nkoranyambaga, amafoto n’amavideo asangiza abantu agaragaza imiterere y’umubiri we.

Rev Past Dr Antoine Rutayisire, uyubora paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani mu Rwanda, mu nyigisho aheruka guha abakristo yabasabye gukomera ku kwemera ntibabe nka Shaddy Boo n’ubwo amwumva bwa mbere yari azi ko ari filimi imeze nka Papa Sava.

yagize ati”Hari abantu buri gihe usanga ngo baba bareba Shaddy Boo. Nyumva iryo zina nabanje kugira ngo ni filimi yitwa gutyo. Nagize ngo ni bya Papa Sava n’ibindi. Uwo (avuga Shaddy Boo) atuye mu gihugu ntajya njyamo. Umuntu wa kamere arya ibiryo bya kamere, agasarura imbuto za kamere.’’

Yakomeje avuga ko umuntu wese wirirwa areba ibikorwa bya Shaddy Boo aramutse agiye guheheta bitaba bimugwiririye, ari nayo mpamvu atigeze agira amatsiko yo kumubona.

yagize atiUbwo se uzamara iyo migoroba yose ureba Shaddy Boo hanyuma nujya guheheta bavuge ngo wagwiririwe. Ndabizi ubwo muvuze ubu mugiye kujya kumushaka. Njye baramumbwiye sinirirwa njya kumureba kuko iyo Si nayivuyemo.’’

Shaddy Boo yamenyekanye bwa mbere ubwo yajyaga mu mashusho y’indirimbo ya King James yitwa ’Buhoro Buhoro’, n’ubwo abantu birirwa bamutuka bavuga ko ibyo akora atari byo, ariko we yemeza ko ari byo bimutunze.

Shaddy Boo yamamaye cyane ku mbuga nkoranya mbaga
Rev Past Dr Antoine Rutayisire, uyubora paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger