AmakuruIyobokamana

Umupasiteri yiyahuye nyuma yo kwicira umugore mu rusengero rwabo

Aya mahano yabereye mu mujyi wa Mombasa muri Kenya aho wumugabo witwa Elisha Misiko w’imyaka 55, yiyahuye nyuma yo kwicira umugore we Ann Mghoi mu rusengero bafatanyije gushinga rwitwa Ground of God ‘s gospel Ministries.

Daily Nation dukesha iyi nkuru yanditse ko uyu mugabo yakoze ibi nyuma y’uko yari yarangiwe kubonana n’abana be kubera ko yari yaratandukanye n’uyu mugore we ndetse umugore ashaka no kumuhuguza uru rusengero bafatanyije gushinga.

Abagize umuryango waba bombi ndetse n’abakirisitu basengera muri uru rusengero babwiye iki kinyamakuru ko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane.

Kuri iki Cyumweru ahagana saa tatu za mu gitondo, nibwo Misiko yinjiye mu rusengero ruri ahitwa Chembani, ahita yicara iruhande rw’umugore we abakirisitu bakomeza amateraniro nkisanzwe.

Mu gihe amateraniro yari agezemo hagati, Misiko yarahagurutse yegera umugore we ahita amutera icyuma mu mugongo inshuro nyinshi, mu gihe yari agiye kumukata ingoto, umugore yamufasha amaboko, undi amutera ikindi cyuma mu kiganza aramukomeretsa.

Abakirisitu bahise batabara bafata uwo mugabo, umugore bahita bamujyana kwa muganga, umugabo na we ahita abaca mu rihumye yitera icyuma mu ijosi arapfa.

Umugore yajyanywe kwa muganga, agezeyo ahita apfa kubera ibikomere byinshi.

Uhagararariye Polisi mu gace ka Kisauni, Julius Kiragu yavuze ko uyu mugore yatewe icyuma mu mugongo , mu kiganza ndetso no mu nda ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Yakomeje avuga ko Misiko yari yarabigambiriye nkuko yabigaragaje mu rwandiko yasize yanditse mbere yo kwiyahura.

Misiko mu rwandiko yavuze ko uwo mugore yari yaramubujije kureba abana be nyuma yuko batandukanye ndetse akanashaka kwikubira itorero bafatanyije gushinga, kandi bari bacyishyura ideni rya banki bafashe ngo barishinge.

Uwitwa Mtengo Amuri wasengeraga muri uru rusengero, yavuze ko Misiko n’umugore we bari bamaze imyaka umunani bashinze iryo torero, nyamara bakunze gushwana kenshi bapfa imitungo no kuryegukana.

Iri torero rya ba nyakwigendera ryari rimaze kugira abayoboke benshi muri Kenya ariko kubera intonganya n’amakimbirane ya ba nyiraryo ryatakaje abayoboke cyane.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger