AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Umupasiteri yishwe n’inzara ashaka guca agahigo nk’aka Yesu

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo uzwi ku izina rya Alfred Ndlovu washatse guca agahigo ka Yesu ko kumara iminsi 40 yiyiriza, yapfuye yishwe n’inzara.

Uyu mupasiteri yashizemo umwuka amaze igihe kingana n’ukwezi kumwe( iminsi30) adakoza icyitwa ibiryo mu kanwa ke.

Ikinyamakuru Buzz cyo muri Afurika y’Epfo kivuga ko Ndlovu yavuye mu rugo kuwa 17 Kamena ajya mu gashyamba kari hafi y’urugo rwe kugira ngo asenge nk’uko Yezu yabigenje.

Uyu mugabo wifuzaga gutera ikirenge mu cya Yezu yapfuye abura iminsi 10 ngo abigereho, abaturanyi bakavuga ko nta burwayi bundi busanzwe yagiraga.

Umurambo w’uyu mupasiteri wavumbuwe n’umuntu wihitiraga, ahamagara polisi.

Abo mu rusengero, umuryango we bose bavuga ko Ndlovu yari afite ukwizera gukomeye ndetse ngo urupfu rwe rwatunguye benshi.

Umwe mu bo mu muryango we ati “ Yari umugabo ufite ukwizera. Birababaje kuba apfuye gutya. Nyuma y’ukwezi twakiriye inkuru nk’iyi. Pasiteri yari afite ubuzima bwiza, yakoreraga Imana atitaye no ku myaka ye.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger