AmakuruIyobokamanaUtuntu Nutundi

Umupasiteri yahanuye abantu bazapfa muri 2019 bimushyira mu kaga

Umupasiteri Owusu Bempa, wo muri Ghana wari usanzwe amenyereyeho ibitangaza byo guhanura ibizaba mu mwaka yahanuye abazapfa mu mwaka wa 2019 barimo n’umukuru w’Abayisilamu wo muri Ghana bituma ajya mu kaga gakomeye.

Uyu mupasiteri asanzwe akora ibikorwa by’ubuhanuzi buri ntangiriro y’umwaka akavuga ibyo yeretswe bizaranga umwaka mushya binjiyemo.

Mu bantu uyu mupasiteri yashyize ku rutonde rw’abagomba kuva mu Isi y’abazima mu mwaka wa 2019, harimo umuyobozi mukuru w’idini ya Islam muri Ghana, Sheikh Osman Nuhu Sharubutu bita ndetse leta ifata nka Imam wa Ghana.

Ubu buhanuzi bwahise buca igikuba mu bitangazamakuru byo muri Ghana no ku mbugankoranya mbaga bwamaganirwa kure n’abantu benshi harimo na bamwe mu bayoboke b’idini rye.

Nyuma y’umunsi umwe gusa ubu buhanuzi butambutse, ku italiki ya 02 Mutarama itorero uyu mugabo ayoboye ryagabweho igitero n’insoresore z’Abayisilamu zangiriza buri kimwe kiri muri urwo rusengero harimo n’ibyuma byifashishwa mu muziki ndetse n’ibirahuri byo mu madirisha biramenagurwa.

Ibi byakozwe kubera ubuhanuzi Owusu yatambukije avuga ko umuyobozi w’idini ryabo atazarenza umwaka wa 2019.

Nk’uko Africanews yabitangaje, yavuze ko  abateye urusengero bangije ibikoresho byarwo byinshi birimo iby’umuziki, bakamenagura ibirahuri byarwo ndetse bakarandura ibyapa byari bishinze imbere y’urusengero.

Uyu ukuru wa islam wahanuwe ko atazarenza 2019, yashyize hanze Itangazo rihamagarira abantu gutuza, asaba n’urwo rubyiruko rw’abasilamu gukomeza ubumwe n’ubuvandimwe bimaze igihe hagati y’amadini yombi.

Pasiteri Owusu yari umwe mu bavuga butumwa bizerwa n’Abakiristo benshi kubera ubuhanuzi burimo ibitangaza yabagezagaho, ibyo bigatuma bamufata nk’intumwa y’Imana ikomeye mu murimo w’ivuga butumwa.

Amadirisha y’urusengero bayamenaguye
Ibyuma bya muzika byamenaguwe

Ibyapa biranga idiri byaranduwe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger