AmakuruAmakuru ashushye

Umupaka wa Gatuna wongeye kuba ufunzwe ku modoka nini

Nyuma y’igihe cy’igerageza ry’ibyumweru bibiri, imodoka nini zacaga ku mupaka munini wa Gatuna zibaye zihagaritswe kongera kuhaca kugeza igihe kitaramenyekana.

Igeragezwa ryakozwe ryagararagaje ko hari ibigikwiye gukorwa dore ko ubu kuruhande rw’u Rwanda imirimo yo kubaka kuri uyu mupaka isa nirikurangira gusa kugeza ubu ntagihe cyatangajwe uyu mupaka uzongera gufungurirwa kuri izi modoka nini (Amakamyo) zabaye zihagaritswe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) kivuga ko ubu iyo mirimo igenda neza n’uko yateguwe, abubaka bakaba barongerewe igihe ngo bakosore ibintu bicye, byagaragaye mu minsi umupaka wari ufunguye by’agateganyo , ubu ngo byitezweko ibi bikorwa bitazatinda.

Amb. Olivier Nduhungirehe,Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba,  aganira na KT Radio yatangaje ko “umupaka uzongera gufungurwa nyuma y’isuzuma”, gusa ntiyatangaje igihe  uyu mupaka uzongera kwemerera imodoka nini kuhanyura .

Tariki ya 7 Kamena 2019, nibwo Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu Majyaruguru ufunguye by’agateganyo ku modoka nini, nyuma y’aho wari wafunzwe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka, ibintu byateje ibibazo hagati y’ibihugu byombi.

Umupaka wa Gatuna uzafungurwa burundu ku modoka nini, nyuma y’uko ushyikirijwe Leta y’u Rwanda, gusa uracyakoreshwa n’ibinyabiziga bitoya.

Leta y’u Rwanda yibutsa Abanyarwanda ko hari ’Abanyarwanda bakomeje gufungirwa muri Uganda mu buryo bunyuranije n’amategeko, mu gihe hari abandi birukanwe bakagarurwa mu Rwanda, bityo leta igira inama abanyagihugu kwirinda kujya muri Uganda mugihe hatarizerwa neza umutekano wabo.

Mu gihe imirimo yo kubaka igikomeje, ubu umupaka wa Gatuna ukora ku gipimo cya 30%, hatambuka imodoka nto n’izitwara abagenzi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger