AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Umupaka uhuza Uganda na DR Congo wabaye ufunze

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kumvikana ibitero bya hato na hato bitunguranye byagiye bihitana ubuzima bw’abaturage aho byavugwaga ko byagiye bigabwa cyane cyane n’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF.

Ubu bwicanyi bukomeje kwibasira rubdanda muri iki gihugu, bwatumye abacuruzi batandukanye ba Banyecongo bafata umwanzuro wo kwigaragambya bamagana ibibazo by’umutekano biri guterwa n’inyeshyamba za ADF.

Iyi myigaragambyo yatumye umupaka  wa Uganda na Congo wa Mpondwe-Lhubiriha usa n’ufunze nyuma y’iyi myigaragambyo, kugeza ubu nta rujya n’uruza rw’abaturage ruri kuhaca bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Abacuruzi b’Abanyecongo, mu mujyi ya Kasindi wegeranye na Mpondwe, bafunze amaduka yabo mu rwego rwo kwifatanya n’abandi Banyecongo bo muri Beni bari mu myigaragambyo banenga Loni kunanirwa kurinda abasivili ibitero by’inyeshyamba bakomeje kugabwaho.

Kuva kuwa Gatandatu benshi muri aba bacuruzi barangura muri Uganda ntabwo bari kwambuka umupaka bajya kurangura nk’uko byari bisanzwe kubera iyo myigaragambyo yamagana iyicwa ry’abasivili rikomeje.

Ku cyumweru, umuvugizi w’Igisirikare cya Congo, Gen. Richard Leon Kasonga, yatangaje ko bishe umwe mu bayobozi bakuru ba ADF witwa Mouhamed Islam Mukubwa, muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Beni.

Yavuze ko uyu yiciwe mu mirwano yahuje igisirikare cya DR Congo-FARDC na ADF kuwa Gatanu ushize ahitwa Mapobu.

Umuvugizi wa Monusco, Mathias Gillmann, kuri uyu wa Kabiri yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru ko umutuzo wagarutse nyuma y’imyigaragambyo yo kuwa Mbere, ariko yirinda kwemeza iyicwa ry’uwo muyobozi wa ADF.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger