AmakuruImikino

Umunyezamu Rwabugiri Omar wahoze muri APR FC agiye gusinyira ikipe ikomeye

Rwabugiri Omar wahoze ari umunyezamu w’ikipe ya APR FC, nyuma akaza gutandukana nayo ari mu biganiro n’amakipe atatu akomeye muri shampiyona y’u Rwanda harimo na Kiyovu Sports irihuhabwa amahirwe menshi yo kumwegukana.

Uyu muzamu watwaranye na APR FC ibikombe bibiri byikurikiranya bya shampiyona badatsinzwe, nyuma yo gusoza amasezerano muri iyi kipe ntabwo yigeze agirirwa icyizere cyo kongera andi.

Rwabugiri Umar we na bagenzi be batatu aribo Usengimana Danny, Mushimiyimana Mohammed na Bukuru Christopher, ntabwo umusaruro wabo wigeze wishimirwa n’ubuyobozi bwa APR FC.

Nyuma yo gutandukana na APR FC, Rwabugiri Umar byavuzwe ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports, gusa ntakintu ibyo biganiro byagezeho n’ubwo na nubu iyi kipe ikimwifuza ngo azayifashe nyuma y’uko Kwizera Olivier asezeye umupira w’amaguru.

Amakuru ariho ubu ni uko ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugirana ibiganiro na Rwabugiri Umar ngo azahanganire umwanya na Kimenyi Yves mu mwaka utaha w’imikino.

Nta gihindutse mu cyumweru gitaha ashobora gushyira umukono ku masezerano yo gukinira Kiyovu Sports dore ko umutoza Haringingo Francis wamutoje muri Mukura Victory Sports amwifuza cyane.

Rwabugiri Umar yazamukiye muri APR FC aza kuyivamo yerekeza muri Musanze FC, muri 2017 yavuye muri iyi kipe yo mu Majyaruguru ahita yerekeza muri Mukura Victory Sports yavuyemo muri 2019 asubira muri APR FC aheruka gutandukana nayo.

Bimwe mu bihe byiza yagiranye n’umutoza Haringingo Francis wifuza kumujyana muri Kiyovu Sports, batwaranye na Mukura Victory Sports Igikombe cy’Amahoro cya 2018 ndetse banagerana mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederations Cup.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger